Yesaya 24
24
Ibyago bizaza ku isi
1Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika, atatanya abaturage bayo. 2Ibizaba kuri rubanda bizaba no ku mutambyi, ibizaba ku mugaragu bizaba no kuri shebuja, ibizaba ku muja bizaba no kuri nyirabuja. Ibizaba ku muguzi bizaba no ku mutunzi, ibizaba ku ūguriza abandi bizaba no ku ūgurizwa, ibizaba ku ūguriza inyungu bizaba no ku ūmwishyura. 3Isi izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ari we uvuze iryo jambo.
4Igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege ibaye umuhonge, abanyacyubahiro b'isi bacitse intege. 5Kandi isi ihumanijwe n'abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. 6Ni cyo gitumye umuvumo utsemba isi n'abayibamo bagatsindwa n'urubanza, ni cyo gitumye abaturage b'isi batwikwa hagasigara bake. 7Vino y'ihira irarira, uruzabibu rurarabye, ab'imitima iguwe neza bose barasuhuza umutima. 8Ibyishimo bitewe n'amashako birashize, urusaku rw'abanezerwa rurahoze, umunezero utewe n'inanga urashize. 9Ntibazanywa vino baririmba, ibisindisha bizasharirira ababinywa. 10Umurwa uvurungana urasenyutse, amazu yose arakinze kugira ngo hatagira uwinjira. 11Bararirira mu miharuro kuko babuze vino, aho umunezero wari uri harazimye, ibyishimo byo mu gihugu birahebwe. 12Mu murwa hasigaye amatongo, n'irembo riraridutse.
13Nuko abantu bo mu isi bazamera nk'umutini unyeganyezwa, cyangwa nk'uko bahumba inzabibu isarura rishize. 14Aba bazarangurura amajwi basakuze ku bw'icyubahiro cy'Uwiteka, bazatera hejuru bari ku nyanja. 15Nuko nimuhimbarize Uwiteka iburasirazuba, muhimbarize izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.
16Twumvise indirimbo zituruka ku mpera y'isi ziti “Abakiranutsi bahabwe icyubahiro.”
Ariko ndavuga nti “Ndonze! Ndonze! Mbonye ishyano! Abariganya barariganije, ni koko abariganya barariganije cyane.” 17Wa muturage w'isi we, ubwoba n'urwobo n'umutego bikugezeho. 18Nuko uhunga urusaku rw'ubwoba azagwa mu rwobo, uwurira ngo akuke urwobo umutego uzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z'isi zikanyeganyega. 19Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane. 20Isi izadandabirana nk'umusinzi kandi izanyeganyezwa nk'ingando, igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka.
21Uwo munsi Uwiteka azahana ingabo zo hejuru mu ijuru, n'abami bo hasi mu isi. 22Bazateranirizwa hamwe nk'uko imbohe ziteranirizwa mu rwobo, bazakingiranirwa mu nzu y'imbohe kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa. 23Nuko ukwezi kuzakorwa n'isoni n'izuba rizamwara, kuko Uwiteka Nyiringabo azategekera ku musozi wa Siyoni n'i Yerusalemu, kandi azahabwa icyubahiro imbere y'abatware be bakuru.
Currently Selected:
Yesaya 24: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.