YouVersion Logo
Search Icon

Abeheburayo 9

9
Ibitambo byo mu isezerano rya mbere ntibyari bihagije
1Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y'ubutambyi rifite n'Ahera h'iyi si 2#Kuva 26.1-30; 25.23-40 kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy'amatabaza n'ameza, n'imitsima iyateretseho imbere y'Imana, rikitwa Ahera. 3#Kuva 26.31-33 Kandi hirya y'inyegamo y'umwenda wa kabiri ukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane. 4#Kuva 30.1-6; 25.10-16; 16.33; Kub 17.8-10; Kuva 25.16; Guteg 10.3-5 Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, n'isanduku y'isezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimo urwabya rw'izahabu rurimo manu, irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate by'amabuye byanditsweho isezerano. 5#Kuva 25.18-22 Hejuru yayo hariho Abakerubi b'icyubahiro bateye igicucu intebe y'imbabazi, ariko ibyo ntitwakwirirwa tubirondora nonaha.
6 # Kub 18.2-6 Icyakora ibyo bimaze kwitegurwa bityo, abatambyi binjiraga iminsi yose mu ihema ribanzirizwamo, kugira ngo basohoze imirimo yabo. 7#Lewi 16.2-34 Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramo umutambyi mukuru wenyine rimwe gusa uko umwaka utashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana.#ibyaha . . . nkana: cyangwa, kuyoba kw'abantu. 8Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho, 9ari ryo ryashushanyaga iby'iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w'ubitura, 10kuko ibyo hamwe n'ibibwiriza iby'ibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika by'uburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bw'abantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa.
11Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w'ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n'intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi. 12Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n'amaraso y'ihene cyangwa n'ay'ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n'amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw'iteka. 13#Lewi 16.15-16; Kub 19.9,17-19 None ubwo amaraso y'ihene n'ay'amapfizi n'ivu ry'inka y'iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka, 14nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw'Umwuka w'iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?
15Ku bw'ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w'isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n'isezerano rya mbere.
16Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye. 17Isezerano ryo kuraga risohozwa n'urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho. 18Ni cyo gituma n'isezerano rya mbere ritakomejwe hatariho amaraso. 19#Kuva 24.6-8 Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose nk'uko yategetswe yose, yenda amaraso y'ibimasa n'ay'ihene, n'amazi n'ubwoya bw'intama bwazigishijwe inzigo itukura, yenda n'urubingo, nuko abiminjagira ku gitabo cy'amategeko no ku bantu bose 20arababwira ati “Aya ni yo maraso y'isezerano Imana yabategekeye.” 21#Lewi 8.15 Nuko ihema n'ibintu byose barikoreshagamo na byo abiminjagiraho amaraso, 22#Lewi 17.11 kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n'amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha.
Igitambo cya Kristo cyabayeho rimwe gusa
23Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by'ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n'ibitambo biruta ibyo. 24Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n'intoki hāsuraga ha handi h'ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere y'Imana ku bwacu. 25Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nk'uko umutambyi mukuru yinjira Ahera cyane uko umwaka utashye afite amaraso atari aye, 26kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kw'isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y'ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba. 27Kandi nk'uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza, 28#Yes 53.12 ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.

Currently Selected:

Abeheburayo 9: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy