YouVersion Logo
Search Icon

Abeheburayo 8

8
Iby'ubutambyi bukuru bwa Kristo n'iby'isezerano rishya
1 # Zab 110.1 Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw'intebe y'Ikomeye cyane yo mu ijuru, 2ukorera Ahera ho mu ihema ry'ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n'Umwami Imana.
3Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma na wa wundi na we akwiriye kugira icyo atura. 4Iyaba yari mu isi ntaba abona uko aba umutambyi, kuko hasanzwe abandi batambyi batura amaturo nk'uko bitegetswe n'amategeko. 5#Kuva 25.40 (Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n'igicucu cy'ibyo mu ijuru, nk'uko Mose yabwiwe n'Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”) 6Ariko none umurimo Yesu yahawe urusha uw'abo kuba mwiza kuko ari umuhuza w'isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n'amasezerano aruta ayabo.
7Iyo rya sezerano rya mbere ryinonosora, ntihajyaga kuba hakwiriye gushakwa irindi. 8#Yer 31.31-34 Kuko yavuze ibagaya iti
“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga,
Ubwo nzasezerana isezerano rishya
N'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda,
9Ridahwanye n'isezerano nasezeranye na ba sekuruza,
Ku munsi nabafataga ukuboko,
Nkabakura mu gihugu cya Egiputa,
Kuko batagumye mu isezerano ryanjye,
Nanjye simbiteho. Ni ko Uwiteka avuga.
10Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n'inzu ya Isirayeli,
Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,
‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo,
Nyandike mu mitima yabo,
Kandi nzaba Imana yabo,
Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’
11Ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we,
Cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘Menya Uwiteka’,
Kuko bose bazamenya,
Uhereye ku woroheje hanyuma y'abandi,
Ukageza ku ukomeye uruta abandi.
12Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo,
Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”
13Ubwo Uwiteka yavuze ati “Isezerano rishya”, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira.

Currently Selected:

Abeheburayo 8: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy