YouVersion Logo
Search Icon

Abeheburayo 7

7
Ubutambyi bwa Melikisedeki busūra ubwa Kristo butazakuka
1 # Itang 14.17-20 Melikisedeki uwo wari umwami w'i Salemu, n'umutambyi w'Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha, 2ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w'i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w'amahoro.” 3Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry'iminsi cyangwa iherezo ry'ubugingo, ahubwo ubwo#ahubwo ubwo: cyangwa, ahubwo. ashushanywa n'Umwana w'Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.
4Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy'iminyago y'inyamibwa. 5#Kub 18.21 Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu. 6Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir'ibyasezeranijwe! 7Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n'ukomeye. 8Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho. 9Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu 10kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.
11Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n'ubutambyi bw'Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki, utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni? 12Nuko rero ubwo ubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n'amategeko na yo akwiriye guhinduka, 13kuko uwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryango utigeze gukomokwaho n'uwakoze umurimo wo ku gicaniro. 14Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeye ubutambyi.
15Ndetse birushaho kugaragara, ubwo habonetse undi mutambyi uhwanye na Melikisedeki, 16utatoranirijwe ubutambyi nk'uko byategetswe n'amategeko yo mu buryo bw'abantu, ahubwo wabuheshejwe n'uko afite imbaraga z'ubugingo butagira iherezo, 17#Zab 110.4 kuko ahamywa ngo
“Uri umutambyi iteka ryose,
Mu buryo bwa Melikisedeki.”
18Nuko rero itegeko rya mbere ryakuweho ku bw'intege nke zaryo n'umumaro muke, 19kuko amategeko atagize icyo yatunganije rwose, ahubwo yari ibanze ry'ibyiringiro biyaruta biduhesha kwegera Imana.
20Kandi ubwo bitabaye ari nta ndahiro, 21#Zab 110.4 (dore Abalewi bahawe ubutambyi ari nta ndahiro, nyamara Iyabuhaye uwo yararahiye imubwiye iti “Uwiteka ararahiye kandi ntazivuguruza ati ‘Uri umutambyi iteka ryose’ ”), 22ni cyo cyatumye Yesu aba umwishingizi w'isezerano rirusha rya rindi kuba ryiza.
23Kandi ba bandi babaye abatambyi ni benshi kuko urupfu rubabuza guhoraho, 24naho Uwo kuko ahoraho iteka ryose afite ubutambyi budakuka. 25Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.
26Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n'abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y'amajuru, 27#Lewi 9.7 utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by'ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga.
28Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y'amategeko, rishyiraho Umwana w'Imana watunganijwe rwose kugeza iteka ryose.

Currently Selected:

Abeheburayo 7: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in