YouVersion Logo
Search Icon

Abeheburayo 10

10
1Ubwo amategeko ari igicucu cy'ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye. 2Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha, 3ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n'ibyo bitambo uko umwaka utashye. 4Erega ntibishoboka ko amaraso y'amapfizi n'ay'ihene akuraho ibyaha!
5 # Zab 40.7-9 Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati
“Ibitambo n'amaturo ntiwabishatse,
Ahubwo wanyiteguriye umubiri.
6Ntiwishimiye ibitambo byokeje,
Cyangwa ibitambo by'ibyaha.
7Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana,
(Mu muzingo w'igitabo ni ko byanditswe kuri jye),
Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ”
8Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n'amaturo n'ibitambo byokeje, n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk'uko amategeko yategetse), 9aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri. 10Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
11 # Kuva 29.38 Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha. 12#Zab 110.1 Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy'iteka cy'ibyaha yicara iburyo bw'Imana, 13ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y'ibirenge bye. 14Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.
15Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati
16 # Yer 31.33 “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo,
Hanyuma y'iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,
Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,
Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.”
Arongera ati
17 # Yer 31.34 “Ibyaha byabo n'ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.” 18Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha.
Kwihanangirizwa kumaramaza mu byo kwizera isezerano rishya
19Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bw'ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n'amaraso ya Yesu, 20tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y'ubugingo, inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we, 21kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utwara inzu y'Imana, 22#Lewi 8.30; Ezek 36.25 twegere dufite imitima y'ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza. 23Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, 24kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n'iry'imirimo myiza. 25Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.
26Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy'ibyaha 27#Yes 26.11 keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w'inkazi uzarya abanzi b'Imana. 28#Guteg 17.6; 19.15 Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, 29#Kuva 24.8 nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi? 30#Guteg 32.35-36 Kuko tuzi uwavuze ati “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītūra.” Kandi ati “Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe.” 31Erega biteye ubwoba gusumirwa n'amaboko y'Imana ihoraho!#ihoraho: cyangwa, nzima.
32Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y'intambara nyinshi mumaze kuvirwa n'umucyo, 33ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n'abagirirwa batyo. 34Kuko mwababaranaga n'imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho. 35Nuko rero ntimute ubushizi bw'ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye. 36Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.
37 # Hab 2.3-4 “Haracyasigaye igihe kigufi cyane,
Kandi uzaza ntazatinda.
38Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.
Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
39Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.

Currently Selected:

Abeheburayo 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy