YouVersion Logo
Search Icon

Kuva 16

16
Uwiteka aha Abisirayeli manu
1Bava muri Elimu bakomeza urugendo, iteraniro ryose ry'Abisirayeli rigera mu butayu bw'i Sini buri hagati ya Elimu na Sinayi, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi gukurikiye uko baviriye muri Egiputa. 2Iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryivovotera Mose na Aroni mu butayu, 3barababwira bati “Iyo twicirwa n'Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z'inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n'iri teraniro ryose.”
4 # Yoh 6.31 Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby'uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera. 5Kandi ku wa gatandatu bajye bitegura ibyo bajyana iwabo, bihwane n'ibyo bajyaga bateranya incuro ebyiri.”
6Mose na Aroni babwira Abisirayeli bose bati “Nimugoroba ni ho muri bumenye yuko Uwiteka ari we wabakuye mu gihugu cya Egiputa, 7kandi mu gitondo ni ho muzabona icyubahiro#icyubahiro: cyangwa ubwiza. cy'Uwiteka, kuko yumvise mumwivovotera. Natwe turi iki ko mutwivovotera?” 8Mose arababwira ati “Ibyo biri busohore ubwo Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga, kuko Uwiteka yumvise kwivovota kwanyu mumwivovotera. Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.”
9Mose abwira Aroni ati “Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti ‘Nimwigire hafi imbere y'Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota.’ ” 10Aroni akibwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose, berekeza amaso mu butayu babona ubwiza bw'Uwiteka bubonekeye muri cya gicu. 11Uwiteka abwira Mose ati 12“Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti ‘Nimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubone kumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.’ ”
13Nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando z'amahema zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kigota ingando. 14Ikime gishize, mu butayu hasi haboneka utuntu duto dusa n'utubuto,#utubuto: cyangwa, amabango. duto nk'ikime kivuze kiri hasi. 15#1 Kor 10.3 Abisirayeli batubonye barabazanya bati “Iki ni iki?” Kuko batamenye icyo ari cyo.
Mose arababwira ati “Ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye. 16Ibi ni byo Uwiteka yategetse ati ‘Umuntu wese ateranye ibihwanye n'imirire ye. Mujyane ingero za omeru zingana n'umubare w'abantu banyu, umuntu wese abijyanire abo mu ihema rye.’ ”
17Abisirayeli babigenza batyo barabiteranya, bamwe bateranya byinshi abandi bike. 18#2 Kor 8.15 Babigeresheje icyibo cya omeru, uwateranije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa, n'uwateranije bike ntiyagira icyo atubirwa. Bateranije ibihwanye n'imirīre y'umuntu wese. 19Mose arababwira ati “Ntihagire umuntu urāza kuri byo ngo bigeze mu gitondo.” 20Maze ntibumvira Mose, bamwe muri bo barāza kuri byo bigeza mu gitondo, bigwa inyo biranuka, Mose arabarakarira. 21Bajya babiteranya uko bukeye, umuntu wese ateranya ibihwanye n'imirire ye, izuba ryava bikayaga.
22Ku wa gatandatu bateranya ibyokurya bingana kabiri n'ibyo bajyaga bateranya, ingero ebyiri za omeru z'umuntu wese, abakuru b'iteraniro bose baraza babibwira Mose. 23#Kuva 20.8-11 Arababwira ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Ejo uzaba umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka. Mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka, ibisāze mubibike birāre bigeze mu gitondo.’ ” 24Barabirāza bigeza mu gitondo nk'uko Mose yabategetse ntibyanuka, ntibyagwa urunyo na rumwe. 25Mose arababwira ati “Uyu munsi murye ibi kuko none ari isabato y'Uwiteka, uyu munsi ntimubibona mu gasozi. 26Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.”
27Maze ku wa karindwi bamwe mu bantu bajya kubiteranya, barabibura. 28Uwiteka abwira Mose ati “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n'ibyo nategetse? 29Dore ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima y'iminsi ibiri. Umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi.” 30Nuko ku wa karindwi abantu bararuhuka.
31 # Kub 11.7-8 Inzu ya Isirayeli yita icyo kintu manu: yari umweru igasa n'utubuto tw'ibyatsi byitwa gadi, yaryohaga nk'umutsima usa n'ibango uvuganywe n'ubuki. 32Mose arababwira ati “Itegeko Uwiteka yategetse ni iri: urugero rwa omeru rwa manu rubikirwe ab'ibihe byanyu bizaza, kugira ngo bazarebe ibyokurya nabagabuririraga mu butayu, ubwo nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.” 33#Heb 9.4 Mose abwira Aroni ati “Jyana urwabya urushyiremo omeru ya manu, uyibike imbere y'Uwiteka, ibikirwe ab'ibihe byanyu bizaza.” 34Uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere y'Ibihamya ngo igumeho. 35#Yos 5.12 Abisirayeli barya manu imyaka mirongo ine, bageza aho bagereye mu gihugu kibabwamo n'abantu, barya manu bageza aho bagereye ku rugabano rw'igihugu cy'i Kanāni. 36Omeru cumi zingana na efa#efa ni indengo imwe n'umucagate. imwe.

Currently Selected:

Kuva 16: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy