YouVersion Logo
Search Icon

Kuva 15

15
Indirimbo ya Mose
1 # Ibyah 15.3 Maze Mose n'Abisirayeli baririmbira Uwiteka iyi ndirimbo bati
“Ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,
Ifarashi n'uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.
2 # Zab 118.14; Yes 12.2 Uwiteka ni imbaraga zanjye n'indirimbo yanjye,
Ampindukiye agakiza.
Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza,
Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.
3Uwiteka ni intwari mu ntambara,
Uwiteka ni ryo zina rye.
4“Amagare ya Farawo n'ingabo ze yabiroshye mu nyanja,
Abatwara imitwe yatoranije barengewe n'Inyanja Itukura.
5Imuhengeri habarenzeho,
Barokeye imuhengeri nk'ibuye.
6“Uwiteka, ukuboko kwawe kw'iburyo gutewe icyubahiro n'ububasha bwako,
Uwiteka, ukuboko kwawe kw'iburyo kwashenjaguye ababisha.
7Isumbe ryawe ryinshi ryatumye utura hasi abaguhagurukiye,
Watumye umujinya wawe ubakongeza nk'ibitsinsi by'inganagano.
8Umwuka wo mu mazuru yawe warundanije amazi,
Amazi yatembaga yema nk'ikirundo,
Imuhengeri muri nyina w'inyanja haravura.
9“Umubisha yaravuze ati
‘Ndabakurikira mbafatīre, nyage iminyago nyigabane,
Nzabimariraho agahinda,
Nzakura inkota, ukuboko kwanjye kubarimbure.’
10Wahuhishije umuyaga wawe inyanja irabarengera:
Barokera nk'icyuma cy'isasu mu mazi y'umuvumba.
11“Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe?
Ni iyihe ihwanye nawe?
Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro,
Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!
12Warambuye ukuboko kw'iburyo isi irabamira.
13Ku bw'imbabazi zawe wagiye imbere y'abantu wacunguye,
Wabayoboje imbaraga zawe inzira ijya mu buturo bwawe bwera.
14Amahanga yarumvise ahinda imishyitsi,
Ubwoba bufata abatuye i Filisitiya.
15Icyo gihe abatware ba Edomu baratangara,
Intwari z'i Mowabu zifatwa no guhinda imishyitsi,
Abatuye i Kanāni bose barayagāra.
16Ubwoba no gutinya bizabafata,
Gukomera k'ukuboko kwawe kuzabajunjika nk'ibuye.
Uwiteka, bageze aho ubwoko bwawe buzarengera urugabano,
Bageze aho ubwoko wacunguye buzarurengera.
17Uzabugezayo ubushinge ku musozi w'umwandu wawe,
Ahantu witunganirije kuba ubuturo bwawe, Uwiteka,
Ahera amaboko yawe yashyizeho, Mwami.
18Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose.”
19Kuko amafarashi ya Farawo yajyananye mu nyanja n'amagare ye, n'abahetswe n'amafarashi be, Uwiteka agasubiza amazi y'inyanja ahayo akabirengera, ariko Abisirayeli bo bagaca hagati mu nyanja nko ku butaka.
20Kandi Miriyamu umuhanuzikazi mushiki wa Aroni, ajyana ishako, abagore bose barasohoka bamukurikira bafite amashako babyina. 21Miriyamu akabikiriza ati
“Muririmbire Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,
Ifarashi n'uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.”
Imana ikiza amazi y'i Mara kurura
22Mose agendesha Abisirayeli bakomeza urugendo, bava ku Nyanja Itukura bajya mu butayu bw'i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu babura amazi. 23Bageze i Mara ntibabasha kunywa amazi y'i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.#Mara risobanurwa ngo, Kurura cyangwa Gusharira. Aho ni ho Uwiteka yabashyiriyeho itegeko n'icyo yababwirije, ni ho yabageragereje. 24Abantu bitotombera Mose bati “Turanywa iki?” 25Atakira Uwiteka, Uwiteka amwereka igiti akijugunya muri ayo mazi, ahinduka meza. 26Arababwira ati “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka ugukiza indwara.”
27Bagera muri Elimu hari amasōko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi, babamba amahema kuri ayo mazi.

Currently Selected:

Kuva 15: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy