YouVersion Logo
Search Icon

Kuva 17

17
Babura amazi, Mose akubita igitare kivamo amazi
(Kub 20.1-13)
1Iteraniro ry'Abisirayeli ryose riva mu butayu bw'i Sini, baragenda bamara izindi ndaro zabo nk'uko Uwiteka yabategetse, babamba amahema yabo i Refidimu. Nta mazi yo kunywa yari ahari. 2Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.”
Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?”
3Abantu bagirirayo inyota bitotombera Mose bati “Ni iki cyatumye udukurira muri Egiputa, kugira ngo utwicishanye inyota n'abana bacu n'amatungo yacu?”
4Mose atakira Uwiteka ati “Aba bantu ndabagenza nte? Bashigaje hato bakantera amabuye.”
5Uwiteka abwira Mose ati “Nyura imbere y'abantu ujyane bamwe mu bakuru b'Abisirayeli, witwaze inkoni wakubitishije rwa ruzi, ugende. 6Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy'i Horebu, ukubite icyo gitare amazi aravamo abantu bayanywe.” Mose abigenzereza atyo imbere y'abakuru b'Abisirayeli.
7Yita aho hantu Masa#Masa risobanurwa ngo Kugerageza. na Meriba,#Meriba risobanurwa ngo Intonganya. kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?”
Abamaleki barwanya Abisirayeli, Mose arabasabira baranesha
8Maze haza Abamaleki barwaniriza Abisirayeli i Refidimu. 9Mose abwira Yosuwa ati “Udutoranirize ingabo mugende murwanye Abamaleki, ejo nzahagarara mu mpinga y'umusozi nitwaje inkoni y'Imana.” 10Yosuwa abigenza uko Mose yamutegetse, arwanya Abamaleki. Mose na Aroni na Huri barazamuka bagera mu mpinga y'uwo musozi. 11Mose yamanika amaboko Abisirayeli bakanesha, yayamanura Abamaleki bakanesha, 12maze amaboko ya Mose araruha. Bajyana ibuye bararimutega aryicaraho, Aroni na Huri baramira amaboko ye umwe iruhande rumwe n'undi urundi, amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga. 13Yosuwa atsindisha Abamaleki n'abantu babo inkota.
14 # Guteg 25.17-19; 1 Sam 15.2-9 Uwiteka abwira Mose ati “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw'Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y'ijuru bose.”
15Mose yubaka igicaniro acyita Yehovanisi#Yehovanisi risobanurwa ngo Uwiteka ni ibendera ryanjye., 16aravuga ati “Uwiteka yarahiriye ko azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.”

Currently Selected:

Kuva 17: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy