YouVersion Logo
Search Icon

Gutegeka kwa kabiri 17

17
1Ntugatambire Uwiteka Imana yawe inka cyangwa intama ifite inenge cyangwa ubusembwa bwose, kuko icyo ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yanga urunuka.
2Hagati muri mwe, ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihaboneka umugabo cyangwa umugore ukora icyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo, 3#Kuva 22.19 akagenda agakorera izindi mana akikubita imbere yazo, naho ryaba izuba cyangwa ukwezi, cyangwa ikintu cyose cyo mu biri mu ijuru byinshi kandi ntabitegetse, 4ukabibwirwa ukabyumva, uzagire umwete wo kubibaririza. Nubona ko ari iby'ukuri bidashidikanywa, yuko ikizira kingana gityo gikorerwa mu Bisirayeli, 5uzasohore uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze icyo cyaha kibi, umujyane mu marembo y'umudugudu wawe, naho yaba umugabo cyangwa umugore, umwicishe amabuye. 6#Kub 35.30; Guteg 19.15; Mat 18.16; 2 Kor 13.1; 1 Tim Ukwiriye kwicwa yicwe, ashinjwe n'abagabo babiri cyangwa batatu, ntiyicwe niba ashinjwe n'umwe gusa. 5.19; Heb 10.28 7#1 Kor 5.13 Amaboko y'abagabo bamushinje abe ari yo abanza kumwica, maze habone gukurikiraho n'abandi bantu bose, abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.
8Nihaboneka urubanza rukunanira kuko ukwiriye guca urubanza rw'ubwicanyi, cyangwa rw'imburanya cyangwa rw'inguma, ari iby'abantu baburaniye mu marembo y'iwanyu, uzahaguruke ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije, 9usange abatambyi b'Abalewi n'umucamanza uzaba uriho muri icyo gihe ubabaze, na bo bazakubwira urubanza baciye. 10Nawe uzabigenze uko baciye urubanza, bakaba barukubwiriye aho hantu Uwiteka azaba yaratoranije, witondere ibyo bakwigisha byose ubigenze utyo. 11Uko amategeko ari bakwigishije, n'uko urubanza ruri baciye bakaba barukubwiye, azabe ari ko ugenza. Ntuzatambikire iburyo cyangwa ibumoso, ngo uve mu rubanza bakubwiye. 12Umuntu uzasuzugura ntiyumvire umutambyi, uhagarikwa no gukorerayo umurimo wera imbere y'Uwiteka Imana yawe, cyangwa ntiyumvire umucamanza, uwo muntu azicwe, ukure ikibi mu Bisirayeli. 13Abantu bose bazabyumva batinye, be kongera gusuzugura.
14 # 1 Sam 8.5 Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ukaba umaze kugihindūra no kugituramo, ukibwira uti “Ndiyimikira umwami nk'uko ayandi mahanga angose yose ameze”, 15ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya. Uwo muri bene wanyu azabe ari we wiyimikira, ntukwiriye kwimika umunyamahanga utari mwene wanyu. 16#1 Abami 10.28; 2 Ngoma 1.16; 9.28 Ariko ye kuzishakira amafarashi menshi, kandi ntazasubirizeyo abantu muri Egiputa kugira ngo yigwirize amafarashi menshi, kuko Uwiteka yababwiye ati “Ntimuzasubira ukundi muri ya nzira.” 17#1 Abami 10.14-22,27; 11.1-8; 2 Ngoma 1.15; 9.27 Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugira ngo umutima we udahinduka ukava ku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n'izahabu byinshi. 18Kandi namara kwima ingoma ye aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n'abatambyi b'Abalewi. 19Icyo gitabo azakibane ajye agisomamo iminsi yose akiriho, kugira ngo yige kubaha Uwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y'ibi byategetswe n'aya mategeko, no kuyumvira, 20umutima we utishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumoso ngo ave muri aya mategeko, ahubwo ngo arame mu bwami bwe we n'urubyaro rwe, hagati mu Bisirayeli.

Currently Selected:

Gutegeka kwa kabiri 17: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in