YouVersion Logo
Search Icon

Gutegeka kwa kabiri 18

18
Abisirayeli bahanurirwa ko umuhanuzi Mesiya azaturuka muri bo
1Abatambyi b'Abalewi ndetse umuryango wa Lewi wose, ntibagire umugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, batungwe na gakondo ye. 2#Kub 18.20 Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk'uko yababwiye.
3Uyu ube ari wo uba umwanya w'abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy'inka cyangwa cy'intama, bajye bakūrira umutambyi urushyi rw'ukuboko n'imisaya n'igifu. 4Kandi uzajye umuha umuganura w'amasaka yawe n'uwa vino yawe, n'uw'amavuta ya elayo yawe, n'uw'ubwoya bw'intama zawe. 5Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry'Uwiteka we n'urubyaro rwe iteka ryose.
6Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h'iwanyu ho mu gihugu cy'Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n'umutima ubyifuza rwose, 7azajye akora umurimo wera mu izina ry'Uwiteka Imana ye, nk'uko bene wabo bose b'Abalewi bakora, bahagarara imbere y'Uwiteka. 8Ajye ahwanya n'abandi umugabane w'ibyokurya, ariko ugeretswe ku biguzi by'ibyarazwe na ba sekuruza.
9Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzige gukurikiza ibizira bikorwa n'ayo mahanga. 10#Lewi 19.26; Kuva 22.17 Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby'ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, 11#Lewi 19.31 cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi. 12Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe. 13#Mat 5.48 Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe.
14Kuko ayo mahanga uzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n'abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo. 15#Ibyak 3.22; 7.37 Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.
16Bizakubera rwose nk'ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w'iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubona uyu muriro mwinshi, ntazapfa.” 17Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza. 18Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose. 19#Ibyak 3.23 Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra. 20Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry'izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.”
21Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?” 22Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.

Currently Selected:

Gutegeka kwa kabiri 18: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in