Gutegeka kwa kabiri 16
16
Ibya Pasika n'iyindi minsi mikuru
(Kuva 12.1-20; 34.22; Lewi 23.15-43)
1 #
Lewi 23.5-8; Kub 28.16-25 Ujye uziririza ukwezi Abibu, uziriririze Uwiteka Imana yawe Pasika, kuko mu kwezi Abibu ari mo Uwiteka Imana yawe yagukuriye muri Egiputa nijoro. 2Ujye utambira Uwiteka Imana yawe ibya Pasika byo mu mikumbi no mu mashyo, ubitambire ahantu Uwiteka azatoraniriza kuhashyira izina rye ngo rihabe. 3Ntukagire umutsima wasembuwe ubirisha, ujye umara iminsi irindwi ubirisha imitsima itasembuwe, ari yo mitsima y'umubabaro kuko wavuye mu gihugu cya Egiputa uhubutse, kugira ngo iminsi yose yo kubaho kwawe uhore wibuka wa munsi waviriye mu gihugu cya Egiputa. 4Muri iyo minsi uko ari irindwi, ntihakagire umusemburo uboneka muri mwe, mu gihugu cyawe cyose, kandi ntihakagire inyama z'igitambo watambye ku munsi wa mbere nimugoroba zirara.
5Ntuzatambire ibya Pasika ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, 6ahubwo ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho utambira umwana w'intama wa Pasika nimugoroba izuba rirenze, mu gihe cyo kuva kwawe muri Egiputa. 7Uzajye uwotsa, uwurīre ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, mu gitondo usubireyo ujye mu mahema yawe. 8Mu minsi itandatu ujye urya imitsima itasembuwe, ku wa karindwi mujye muteranira mwitonze kuba iteraniro ryerejwe Uwiteka Imana yawe, ntukagire umurimo uwukoraho.
9 #
Kub 28.26-31
Kandi ujye ubara iminsi y'amasabato arindwi uhereye igihe utangiriraho gutemesha imyaka umuhoro, ujye utangira kubara iminsi y'ayo masabato uko ari irindwi. 10Ujye uziriririza Uwiteka Imana yawe umunsi mukuru ukurikira ayo masabato uko ari arindwi, uwuziririsha gutura amaturo umutima ukunze uguturisha, ahwanye n'uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha. 11Wishimirane imbere y'Uwiteka Imana yawe n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umuja wawe, n'Umulewi w'iwanyu n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi bari hagati muri mwe, mwishimire ahantu Uwiteka Imana yawe izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe. 12Kandi uzajye wibuka yuko wari umuretwa muri Egiputa, witondere ayo mategeko uyumvire.
13 #
Kub 29.12-38
Ujye uziririza iminsi mikuru y'ingando uhamye irindwi, numara guhunika ibyo ku mbuga yawe uhuriraho, no kubika vino yo mu muvure wengeramo. 14Iyo minsi mikuru uyishimanemo n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umuja wawe, n'Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi b'iwanyu. 15Umare iminsi irindwi uziriririza Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru, uyiziriririze ahantu Uwiteka azatoranya, kuko Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha imyaka yawe yose n'ibikuva mu maboko byose, kandi uzagira umunezero musa.
16Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, babonekere ahantu izatoranya, bayiboneke imbere mu minsi mikuru y'imitsima itasembuwe, no ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, no mu minsi mikuru y'ingando, ariko ntibazaze ubusa imbere y'Uwiteka. 17Ahubwo umuntu wese ajye atanga uko ashoboye ibihwanye n'umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye.
18Uzishyirireho abacamanza n'abatware ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, mu bihugu by'imiryango yawe yose. Bazajye bacira abantu imanza zitabera. 19#Kuva 23.6-8; Lewi 19.15 Ntuzagoreke imanza, ntuzite ku cyubahiro cy'umuntu, ntuzahongerwe kuko impongano ihuma amaso y'abanyabwenge, kandi igoreka imanza z'abakiranutsi#igoreka . . . abakiranutsi: cyangwa, yonona amagambo y'abakiranutsi.. 20Imanza zitabera na hato azabe ari zo ujya uca kugira ngo ubeho, utware igihugu cya gakondo Uwiteka Imana yawe iguha.
21 #
Kuva 34.13
Ntugashinge igishushanyo cya Ashera cyabajwe mu giti cy'ubwoko bwose iruhande rw'igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, icyo uziremera. 22#Lewi 26.1 Kandi ntuzishingire inkingi y'amabuye, kuko Uwiteka Imana yawe iyanga.
Currently Selected:
Gutegeka kwa kabiri 16: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.