YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 4

4
Abatambyi bafata Petero na Yohana
1Bakivugana n'abantu, abatambyi bazana aho bari n'umutware w'urusengero n'Abasadukayo, 2bababajwe cyane n'uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw'abapfuye kwabonetse kuri Yesu. 3Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y'imbohe kugeza mu gitondo. 4Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry'Imana barizera, umubare w'abagabo uragwira uba nk'ibihumbi bitanu.
5Bukeye bwaho, abatware n'abakuru n'abanditsi bateranira i Yerusalemu, 6na Ana umutambyi mukuru na Kayafa, na Yohana na Alekizanderi n'ab'umuryango bose w'abatambyi bakuru. 7Babata hagati barababaza bati “Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?”
8Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera arababwira ati “Batware b'abantu namwe bakuru, 9uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye, kandi turabazwa icyamukijije. 10Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. 11#Zab 118.22 Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. 12Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”
Babura uko babahana babarekura
13Babonye ubushizi bw'amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu. 14Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza. 15Babategeka kuva mu rukiko maze bajya inama bati 16“Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutubasha kubihakana? 17Ariko kugira ngo bitarushaho kwamamara mu bantu, tubakangishe batongera kugira umuntu wese babwira muri iryo zina.”
18Bongera kubahamagara, barabategeka ngo bareke rwose kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yesu. 19Petero na Yohana barabasubiza bati “Niba ari byiza imbere y'Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo, 20kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” 21Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye. 22Kuko uwo muntu wakorewe icyo kimenyetso cyo kumukiza yari ashagije imyaka mirongo ine avutse.
Ab'Itorero babyumvise basaba Imana kubaha gushira amanga
23Nuko barekuwe basubira muri bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe byose n'abatambyi bakuru n'abakuru. 24#Kuva 20.11; Neh 9.6; Zab 146.6 Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n'umutima uhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, 25#Zab 2.1-2 kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi umugaragu wawe, ubivugisha Umwuka Wera ngo
‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo,
N'abantu bagatekereza iby'ubusa?
26Abami bo mu isi bateje urugamba,
N'abakuru bateraniye hamwe,
Kurwanya Uwiteka n'Uwo yasīze.’
27 # Mat 27.1-2; Mar 15.1; Luka 23.1,7-11; Yoh 18.28-29 Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n'abanyamahanga n'imiryango y'Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasīze, 28ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n'ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba. 29Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, 30ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n'ibimenyetso n'ibitangaza mu izina ry'Umugaragu wawe wera Yesu.”
31Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry'Imana bashize amanga.
Uko Abakristo ba mbere basangiraga ibyabo
32 # Ibyak 2.44-45 Abizeye bose bahuzaga umutima n'inama, kandi nta n'umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga. 33Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k'Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw'Imana bwinshi bukaba kuri bo bose. 34Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by'ibyo baguze 35bakabishyīra intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.
36Na Yosefu Umulewi wavukiye i Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”, 37yari afite isambu arayigura, azana ibiguzi byayo abishyīra intumwa.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy