YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 5

5
Ibya Ananiya na Safira
1Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n'umugore we Safira, agura isambu 2agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyīra intumwa. 3Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy'ibiguzi by'isambu? 4Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigīra inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.” 5Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi. 6Nuko abasore barahaguruka baramukubira, baramujyana baramuhamba.
7Hahise nk'amasaha atatu, umugore we arinjira atazi uko byagenze, 8Petero aramubaza ati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?”
Aramusubiza ati “Yee, ni byo.”
9Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w'Umwami Imana? Dore ibirenge by'abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.” 10Muri ako kanya amugwa ku birenge umwuka urahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n'umugabo we. 11Itorero ryose n'ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.
Intumwa zikora ibitangaza byinshi
12Ibimenyetso n'ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n'amaboko y'intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n'umutima uhuye. 13Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga n'umwe muri bo watinyukaga kwifatanya na bo. 14Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b'abagabo n'abagore, 15byatumaga bazana abarwayi mu nzira bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe. 16Hateraniraga benshi bavuye no mu midugudu ihereranye n'i Yerusalemu, bazanye abababazwa n'abadayimoni bose bagakizwa.
Intumwa zishyirwa mu nzu y'imbohe, marayika azikuramo
17Ibyo ni byo byatumye umutambyi mukuru ahagurukana n'abari kumwe na we bose, ari bo gice kitwa icy'Abasadukayo, buzura ishyari 18bafata intumwa bazishyira mu nzu y'imbohe zose. 19Maze nijoro marayika w'Umwami Imana akingura inzugi z'inzu y'imbohe, arabasohora arababwira ati 20“Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y'ubu bugingo.” 21Babyumvise batyo, binjira mu rusengero mu museke barigisha.
Bakiriyo umutambyi mukuru ajyana n'abari bafatanije na we, bahamagara abanyarukiko n'abakuru bose b'Abisirayeli, maze batuma mu nzu y'imbohe kuzana intumwa. 22Ariko bagiye ntibazisanga mu nzu y'imbohe. Nuko baragaruka barababwira bati 23“Inzu y'imbohe dusanze ikinze neza, n'abarinzi bahagaze inyuma y'inzugi, maze dukinguye ntitwagira umuntu dusangamo.” 24Umutware w'urusengero n'abatambyi bakuru bumvise ayo magambo, bayoberwa iby'intumwa ibyo ari byo, bībaza uko bizamera.
Bongera gufata intumwa, bazihana
25Ariko haza umuntu arababwira ati “Dore ba bantu mwashyize mu nzu y'imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.” 26Maze uwo mutware n'abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye.
27Bamaze kubashyira imbere y'abanyarukiko, 28#Mat 27.25 umutambyi mukuru arababaza ati “Ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!”
29Petero n'izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu. 30Imana ya sogokuruza yazuye Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti. 31Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n'Umukiza, aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha. 32Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n'Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.”
33Babyumvise bazabiranywa n'uburakari, bashaka kubica. 34Ariko mu rukiko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n'abantu bose, arahaguruka ategeka ko baheza intumwa akanya gato. 35Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b'Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu. 36Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa. 37Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa hāduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n'abamwumviraga bose baratatana. 38Kandi none ndababwira nti ‘Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n'ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa, 39ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ”
40Baramwumvira, nuko bahamagara intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura. 41Ziva imbere y'abanyarukiko zinejejwe n'uko zemerewe gukorwa n'isoni bazihora iryo zina. 42Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n'iwabo.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy