YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 3

3
Petero na Yohana bakiriza ikirema ku irembo ry'urusengero
1Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda. 2Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry'urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero. 3Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe. 4Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.” 5Abītaho agira ngo hari icyo bamuha. 6Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.” 7Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera, 8arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana. 9Abantu bose babona agenda ashima Imana, 10baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry'urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n'ibimubayeho.
Petero yigisha abateranijwe no kureba uwakijijwe
11Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwe cyane. 12Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk'aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha? 13#Kuva 3.15 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura. 14#Mat 27.15-23; Mar 15.6-14; Luka 23.13-23; Yoh 19.12-15 Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi, 15nuko wa Mukuru w'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.
16“Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry'Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese. 17Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n'abatware banyu na bo ni uko. 18Ariko ibyo Imana yahanuriye mu kanwa k'abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo. 19Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana, 20itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera, 21uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk'uko Imana yavugiye mu kanwa k'abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose. 22#Guteg 18.15,18 Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose. 23#Guteg 18.19 Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’
24“Kandi n'abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n'abamukurikiyeho, uko bahanuye bose ni na ko bajyaga bavuga iby'iyi minsi. 25#Itang 22.18 Namwe muri abana b'abahanuzi, kandi muri ab'isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’ 26Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha abahindure, umuntu wese ngo ave mu byaha bye.”

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy