YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 14

14
Abo muri Ikoniyo birukana intumwa
1Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera. 2Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y'abanyamahanga, bayangisha bene Data. 3Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesu uhamya ijambo ry'ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyetso n'ibitangaza. 4Ariko abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.
5Aho bigeze abanyamahanga n'Abayuda, na bo hamwe n'abatware babo bagerageza gutera intumwa, ngo bazigirire nabi no kubicisha amabuye, 6ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n'i Derube, imidugudu y'i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho, 7zigumayo zibwira abantu ubutumwa bwiza.
Pawulo akiriza ikirema i Lusitira
8I Lusitira hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka. 9Uwo yumvise Pawulo avuga na we amuhanze amaso, abona ko afite kwizera kwamuhesha gukizwa. 10Avuga ijwi rirenga ati “Byuka uhagarike ibirenge byawe weme.” Arabambaduka aratambuka. 11Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n'abantu.” 12Maze Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we warushaga kuvuga. 13Nuko umutambyi wa Zewu, ari yo yari ifite urusengero rwayo imbere y'umudugudu, azana amapfizi yambaye imyishywa ku irembo ry'umudugudu, ashaka gutamba igitambo we na rubanda rwari ruhari.
14Ariko intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyenda, baturumbukira muri rubanda bavuga ijwi rirenga bati 15#Kuva 20.11; Zab 146.6 “Mwa bagabo mwe, ni iki gitumye mugira mutyo? Natwe turi abantu buntu, tumeze nkamwe kandi turababwira ubutumwa bwiza, ngo mureke ibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose, 16ari na yo yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo. 17Ariko ntiyīrekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.” 18Bamaze kuvuga ibyo, babuza rubanda gutamba ibitambo ariko bibaruhije cyane.
Batera Pawulo amabuye
19Ariko Abayuda bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo baraza boshya rubanda, batera Pawulo amabuye, bamukurubanira inyuma y'umudugudu bibwira ko yapfuye. 20Abigishwa bamugose, arabyuka asubira mu mudugudu. Bukeye bwaho avayo, ajyana na Barinaba i Derube.
21Bamaze kubwira abantu ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu no guhindura benshi abigishwa, basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no mu Antiyokiya, 22bakomeza imitima y'abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw'Imana. 23Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye.
24Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya. 25Bamaze kuvuga ijambo ry'Imana i Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya. 26Batsukira aho barambuka bafata mu Antiyokiya, aho bari bararagirijwe ubuntu bw'Imana ku bw'umurimo barangije.
27Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n'uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera. 28Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n'abigishwa.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 14: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy