YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 13

13
Urugendo rwa mbere rwa Pawulo rwo kuvuga ubutumwa
1Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w'Umunyakurene na Manayeni wareranywe n'Umwami Herode, hariho na Sawuli. 2Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”
3Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza.
Ibyabaye i Kupuro bya Eluma w'umukonikoni
4Nuko batumwe n'Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro. 5Bageze i Salamini bamamaza ijambo ry'Imana mu masinagogi y'Abayuda, Yohana na we abafasha.
6Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w'Umuyuda, umuhanuzi w'ibinyoma witwaga Bariyesu, 7ari kumwe n'umutware Serugiyo Pawulo wari umunyabwenge. Uwo ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaka kumva ijambo ry'Imana. 8Ariko Eluma w'umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera. 9Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati 10“Wa muntu we, wuzuye uburiganya n'ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w'ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z'Umwami Imana zigororotse? 11Nuko dore ukuboko k'Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.”
Muri ako kanya igihu kiramugwira, n'umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata. 12Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k'Umwami Yesu.
Pawulo yigisha muri Antiyokiya y'i Pisidiya
13Pawulo n'abo bari kumwe batsukira i Pafo, barambuka bafata i Peruga y'i Pamfiliya, Yohana abasigayo ajya i Yerusalemu. 14Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y'i Pisidiya. Ku munsi w'isabato binjira mu isinagogi baricara. 15Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b'isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.” 16Pawulo arahaguruka arabamama, arababwira ati
“Bagabo b'Abisirayeli, namwe abubaha Imana nimwumve. 17#Kuva 1.7; 12.51 Imana y'ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranije ba sogokuruza, kandi ishyira abantu hejuru ubwo bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, ibakurishayo ukuboko gukomeye. 18#Kub 14.34; Guteg 1.31 Yihanganira ingeso zabo nk'imyaka mirongo ine bari mu butayu. 19#Guteg 7.1; Yos 14.1 Imaze kurimburira amahanga arindwi mu gihugu cy'i Kanāni, ibaha igihugu cyabo ho gakondo. 20#Abac 2.16; 1 Sam 3.20 Maze hashize nk'imyaka magana ane na mirongo itanu, ibaha abacamanza kugeza ku muhanuzi Samweli.
21 # 1 Sam 8.5; 10.21 “Bukeye basaba Imana kubaha umwami, nuko ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma. 22#1 Sam 13.14; 16.12; Zab 89.20 Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk'uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.’ 23Mu rubyaro rw'uwo ni ho Imana yakomōreye Abisirayeli Umukiza Yesu, nk'uko yabisezeranije. 24#Mar 1.4; Luka 3.3 Yohana yamubanjirije ataraza, yigisha ubwoko bw'Abisirayeli bwose iby'umubatizo wo kwihana. 25#Mat 3.11; Mar 1.7; Luka 3.16; Yoh 1.20,27 Nuko Yohana yenda kurangiza urugendo rwe arababaza ati ‘Mutekereza ko ndi nde?’ Ati ‘Si ndi we, ahubwo hariho uzaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye ko napfundura udushumi tw'inkweto zo mu birenge bye.’
26“Bene Data, bana b'umuryango wa Aburahamu namwe abubaha Imana, kuri twe ni ho ijambo ry'ako gakiza ryatumwe. 27Kuko abatuye i Yerusalemu n'abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y'ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa, 28#Mat 27.22; Mar 15.13-14; Luka 23.21-23; Yoh 19.15 kandi nubwo babuze impamvu zo kumwicisha basaba Pilato kumwica. 29#Mat 27.57-61; Mar 15.42-47; Luka 23.50-56; Yoh 19.38-42 Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti bamushyira mu mva. 30Ariko Imana iramuzura. 31#Ibyak 1.3 Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y'abo bantu. 32Natwe turababwira inkuru nziza y'isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza, 33#Zab 2.7 yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu, nk'uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri ngo
‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’
34 # Yes 55.3 Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati
‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka.’
35 # Zab 16.10 No muri Zaburi yindi yaravuze ati
‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’
36Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora, 37ariko uwo Imana yazuye ntarakabora. 38Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha, 39kandi uwizera wese atsindishirizwa na we mu bintu byose, ibyo amategeko ya Mose atabashaga kubatsindishiriza. 40Nuko mwirinde kugira ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bitabasohoraho ngo
41 # Hab 1.5 ‘Dore mwa banyagasuzuguro mwe,
Mutangare murimbuke,
Kuko nkora umurimo mu gihe cyanyu,
Uwo mutazemera naho umuntu yawubasobanurira.’ ”
42Bagisohoka, barabinginga ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku isabato ikurikiyeho. 43Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n'ababakurikije bakūbaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw'Imana.
Abayuda banga agakiza, Pawulo ahindukirira abanyamahanga
44Ku isabato ikurikiraho, ab'umudugudu hafi ya bose bateranira kumva ijambo ry'Imana. 45Ariko Abayuda babonye abantu ko ari benshi bagira ishyari ryinshi, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka. 46Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga, 47#Yes 42.6; 49.6 kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati
‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w'abanyamahanga,
Ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y'isi.’ ”
48Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry'Imana, abari batoranirijwe ubugingo buhoraho bose barizera.
49Ijambo ry'Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose. 50Ariko Abayuda boshya abagore b'icyubahiro bubaha Imana n'abakuru b'uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukane mu gihugu cyabo. 51#Mat 10.14; Mar 6.11; Luka 9.5; 10.11 Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo. 52Abigishwa buzura umunezero n'Umwuka Wera.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy