YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 15

15
Impaka zivuye ku byo gukebwa
1 # Lewi 12.3 Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk'uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.” 2Habaho impaka nyinshi n'imburanya kuri Pawulo na Barinaba n'abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n'abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n'abakuru kugira ngo bajye inama y'izo mpaka.
3Abo bamaze guherekezwa n'Itorero banyura i Foyinike n'i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi. 4Basohoye i Yerusalemu, ab'Itorero n'intumwa n'abakuru barabākīra. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose. 5Ariko bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.
Inama yabereye Yerusalemu
6Intumwa n'abakuru bateranira kujya inama y'ayo magambo. 7#Ibyak 10.1-43 Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry'ubutumwa bwiza bizere. 8#Ibyak 2.4; 10.44 Imana irondōra imitima y'abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk'uko yamuduhaye natwe. 9Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera. 10Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko? 11Ahubwo twizera yuko ubuntu bw'Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk'uko na bo bazakizwa na bwo.”
12Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n'ibitangaza byose Imana yabahaye gukora mu banyamahanga. 13Barangije kuvuga Yakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve. 14Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kūbaha izina ryayo. 15Amagambo y'abahanuzi ahura n'ibyo nk'uko byanditswe ngo
16 # Amosi 9.11-12 ‘Hanyuma y'ibyo nzahindukira,
Nongere nubake inzu ya Dawidi yaguye,
Nzasana ahasenyutse hayo nyihagarike,
17Kugira ngo abantu basigaye bashakane Uwiteka,
N'abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye.
18Ni ko Uwiteka avuga, ari we ukora ibyo byose,
Abimenye uhereye kera kose.’
19“Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana, 20#Kuva 34.15-17; Lewi 17.10-16; 18.6-23 ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by'ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n'ibinizwe, n'amaraso, 21kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”
Urwandiko Itorero ryandikiye abanyamahanga
22Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya. 23Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo
“Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n'i Siriya n'i Kilikiya. 24Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse, 25twashimye guhuza inama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n'abo dukunda Barinaba na Pawulo, 26abantu bahaze amagara yabo ku bw'izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo. 27Nuko dutumye Yuda na Sila, na bo ubwabo bazababwira n'ururimi bimwe n'ibi. 28Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabīkoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye: 29kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.”
Bajyana urwandiko muri Antiyokiya
30Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko. 31Barusomye bishimira uko guhugurwa. 32Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza. 33Bamaze iminsi bene Data babasezerera amahoro, ngo basubire ku babatumye. [ 34Ariko Sila we ashima gusigarayo.] 35Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry'Umwami Yesu, bafatanyije n'abandi benshi.
Urugendo rwa kabiri rwa Pawulo
36Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubire tugenderere bene Data bo mu midugudu yose, aho twavuze ijambo ry'Umwami Yesu tumenye uko bameze.” 37Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko, 38#Ibyak 13.13 ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo. 39Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro. 40Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw'Umwami Yesu. 41Anyura i Siriya n'i Kilikiya, akomeza amatorero.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 15: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy