YouVersion Logo
Search Icon

2 Timoteyo 3

3
Ubuhenebere buteye ubwoba bwo mu minsi y'imperuka
1Umenye yuko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya, 2kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, 3badakunda n'ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza#ibyiza: cyangwa, abeza., 4bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, 5bafite ishusho yo kwera#bafite . . . kwera: cyangwa, bakurikiza imihango yo kubaha Imana. ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.
6Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n'ibyaha, batwarwa n'irari ry'uburyo bwinshi, 7bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri. 8#Kuva 7.11 Nk'uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n'abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera. 9Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk'uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.
10Ariko wowe ho wakurikije#wakurikije: cyangwa, wamenye. neza inyigisho zanjye n'ingeso zanjye, n'imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n'urukundo no kwihangana, 11#Ibyak 13.14-52; 14.1-20 no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n'ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n'i Lusitira, n'ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose. 12Icyakora n'ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa. 13Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa. 14Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, 15kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.#kwizera . . . Yesu: cyangwa, kwizera kwa Yesu Kristo. 16Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka 17kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Currently Selected:

2 Timoteyo 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy