YouVersion Logo
Search Icon

2 Timoteyo 4

4
1Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo#ubwo: cyangwa, ku bw'uko. azaboneka aje kwima ingoma ye. 2Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha, 3kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo, 4kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.
5Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana.
Pawulo avuga iby'iherezo rye, asaba Timoteyo kumusura
6Kuko jyeweho maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. 7Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. 8Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
9Gira umwete wo kuza aho ndi vuba. 10#Kolo 4.14; File 24; 2 Kor 8.23; Gal 2.3; Tito 1.4 Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya. 11#Kolo 4.14; File 24; Ibyak 12.12,25; 13.13; 15.37-39 Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera. Kolo 4.10 12#Ibyak 20.4; Ef 6.21-22; Kolo 4.7-8 Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri Efeso. 13#Ibyak 20.6 Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n'ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby'impu.
14 # 1 Tim 1.20; Zab 62.13; Rom 2.6 Alekizanderi, umucuzi w'imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze. 15Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane.
16Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho! 17Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n'akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k'intare. 18Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen.
19 # Ibyak 18.2; 2 Tim 1.16-17 Untahirize Purisikila na Akwila, n'abo kwa Onesiforo. 20#Ibyak 19.22; Rom 16.23; Ibyak 20.4; 21.29 Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye. 21Gira umwete wo kuza, igihe cy'imbeho kitarasohora. Ewubulo aragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose.
22Umwami Yesu abane n'umutima wawe. Ubuntu bw'Imana bubane nawe.

Currently Selected:

2 Timoteyo 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in