YouVersion Logo
Search Icon

2 Timoteyo 2

2
Pawulo ahugurira Timoteyo kwitanga amaramaje
1Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu, 2kandi ibyo wanyumvanye imbere y'abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.
3Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk'uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. 4Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by'ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare. 5Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk'uko bitegetswe. 6Umuhinzi uhinga ni we ukwiriye kubanza kwenda ku mbuto. 7Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguha ubwenge muri byose.
8Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk'uko ubutumwa nahawe buvuga, 9ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururu nk'umugome, nyamara ijambo ry'Imana ryo ntiribohwa n'iminyururu. 10Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw'intore z'Imana, kugira ngo na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n'ubwiza buhoraho. 11Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we, 12#Mat 10.33; Luka 12.9 kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana, 13kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.”#ari . . . kwivuguruza: cyangwa, we ahora yizera, kuko atabasha kwiyihakana ubwe.
Ibyerekeye kwirinda impaka
14Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y'Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva. 15Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk'ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry'ukuri. 16Ariko amagambo y'amanjwe atari ay'Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha,#abayavuga . . . gushayisha: cyangwa, ayobya abantu, bakarushaho kutubaha Imana. 17kandi ijambo ryabo rizaryana nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto, 18kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe. 19#Kub 16.5 Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.”
20Mu nzu y'inyumba ntihabamo ibintu by'izahabu n'iby'ifeza gusa, ahubwo habamo n'iby'ibiti n'iby'ibumba, kandi bimwe babikoresha iby'icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. 21Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose.
22Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n'urukundo n'amahoro, ufatanije n'abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye. 23Nyamara ibibazo by'ubupfu n'iby'abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane. 24Ariko umugaragu w'Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, 25agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri, 26basinduke bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri#wabafashe . . . mpiri: cyangwa, wabafatiye gukora ibyo ashaka., babone gukora ibyo Imana ishaka.

Currently Selected:

2 Timoteyo 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy