YouVersion Logo
Search Icon

2 Timoteyo 1

1
1Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, kandi nk'uko isezerano ry'ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri, 2#Ibyak 16.1 ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nkunda.#1.1-2: Uru ni urwandiko rwa kabiri rwandikiwe Timoteyo, werejwe kuba umwepisikopi wa mbere w'itorero ry'Abefeso. Rwandikiwe i Roma, ubwo Pawulo yashyirwaga imbere y'Umwami Nero ubwa kabiri.
Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
Pawulo ahugurira Timoteyo gushikama mu byo kwizera
3Imana nkorera nkurikije ba sogokuruza mfite umutima utancira urubanza, ni yo nshimira yuko nkwibuka ubudasiba uko nsenze ku manywa na nijoro. 4Nibuka amarira yawe, ngakumbura kukureba ngo nuzure umunezero, 5#Ibyak 16.1 kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe. 6Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y'Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. 7Kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda.
8Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n'imbaraga z'Imana 9yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw'ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose, 10ariko none bukaba bwarerekanywe no kuboneka k'Umukiza wacu Kristo Yesu, wahinduye urupfu ubusa akerekanisha ubugingo no kudapfa ubutumwa bwiza.
11 # 1 Tim 2.7 Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo, n'intumwa n'umwigisha w'abanyamahanga. 12Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi. 13Ujye ukomeza icyitegererezo cy'amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu. 14Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe Umwuka Wera utubamo.
15Uzi yuko abo muri Aziya bose banteye umugongo, muri abo ni Fugelo na Herumogene. 16Umwami wacu agirire imbabazi abo kwa Onesiforo kuko yanduhuraga kenshi, kandi ntaragakorwa n'isoni z'umunyururu wanjye, 17ahubwo ageze i Roma agira umwete wo kunshaka arambona. 18Umwami amuhe kuzabona imbabazi z'Umwami kuri urya munsi. Ibyo yankoreye muri Efeso uko bingana, nta wukurusha kubimenya.

Currently Selected:

2 Timoteyo 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy