YouVersion Logo
Search Icon

1 Timoteyo 6

6
Inshingano y'abagaragu
1Abagaragu b'imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugira ngo izina ry'Imana n'inyigisho zacu bidatukwa. 2Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n'uko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaro ari abizera n'abakundwa.
Ujye wigisha ibyo ubibahugure.
Imbuzi n'inama zitari zimwe
3Nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo, n'ibyigisho bihura no kubaha Imana, 4aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo, akagira n'intambara z'amagambo zivamo ishyari n'intonganya, n'ibitutsi no gukeka ibibi, 5n'impaka z'abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu.
6Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, 7kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. 8Ariko ubwo dufite ibyo kurya n'imyambaro biduhagije tunyurwe na byo, 9kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry'ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. 10Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.
11Ariko wowe ho muntu w'Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n'ubugwaneza. 12Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y'abahamya benshi. 13#Yoh 18.37 Ndakwihanangiririza mu maso y'Imana ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato, 14witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n'umugayo, kugeza ku kuboneka k'Umwami wacu Yesu Kristo, 15kuzerekanwa mu gihe cyako n'Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w'abami n'Umutware utwara abatware. 16Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyo utegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro n'ubutware budashira bibe ibyayo, Amen.
17Wihanangirize abatunzi bo mu by'iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe, 18kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, 19bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.
20Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n'ingirwabwenge zirwanya iby'Imana. 21Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba bakava mu byo kwizerwa.
Ubuntu bubane namwe.

Currently Selected:

1 Timoteyo 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy