YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 1

1
1Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo nk'uko Imana yashatse, na Sositeni mwene Data, 2#Ibyak 18.1 turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Imana ry'i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n'abantu bose bambariza hose izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n'uwacu.
3Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Ishimwe Pawulo ashimira Itorero ry'i Korinto
4Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu, 5kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose, 6kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe, 7bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k'Umwami wacu Yesu Kristo. 8Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo. 9Imana ni iyo kwizerwa, yabahamagariye gufatanya n'Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu.
Pawulo ahana Itorero ry'i Korinto kutirema ibice
10Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n'inama, 11kuko bene Data nabwiwe ibyanyu n'abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe. 12#Ibyak 18.24 Icyo mvuze ngiki, ni uko umuntu wese muri mwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Ariko jyeweho ndi uwa Apolo”, undi na we ati “Jyeweho ndi uwa Kefa”, undi ati “Jyeweho ndi uwa Kristo.” 13Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?
14 # Ibyak 18.8; 19.29; Rom 16.23 Nshimira Imana yuko ari nta n'umwe nabatije muri mwe keretse Kirisipo na Gayo, 15kugira ngo hatagira umuntu uvuga yuko mwabatijwe mu izina ryanjye. 16#1 Kor 16.15 Icyakora nabatije n'abo kwa Sitefana, uretse abo sinzi yuko hari undi nabatije 17kuko Kristo atantumye kubatiza, ahubwo yantumye kubwiriza ubutumwa bwiza ariko ntavugisha ubwenge bw'amagambo, kugira ngo umusaraba wa Kristo udahinduka ubusa.
Uburyo ubwenge bw'Imana bunyuranye n'ubw'isi
18Ijambo ry'umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z'Imana, 19#Yes 29.14 kuko byanditswe ngo
“Nzarimbura ubwenge bw'abanyabwenge,
N'ubuhanga bw'abahanga nzabuhindura ubusa.”
20 # Yobu 12.17; Yes 19.12; 33.18; 44.25 Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw'iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?
21Kuko ubwo ubwenge bw'Imana bwategetse ko ab'isi badaheshwa kumenya Imana n'ubwenge bw'isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw'ibibwirizwa. 22Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge, 23ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu, 24ariko ku bahamagawe b'Abayuda n'Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z'Imana kandi ni ubwenge bwayo, 25kuko ubupfu bw'Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z'Imana zirusha abantu imbaraga.
26Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab'ubwenge bw'abantu bahamagawe atari benshi, n'abakomeye bahamagawe atari benshi, n'imfura zahamagawe atari nyinshi. 27Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, 28kandi n'ibyoroheje byo mu isi n'ibihinyurwa n'ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho, 29kugira ngo hatagira umuntu wīrāta imbere y'Imana. 30Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, 31#Yer 9.23 kugira ngo bibe nk'uko byanditswe ngo “Uwīrāta yīrāte Uwiteka.”

Currently Selected:

1 Abakorinto 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy