YouVersion Logo
Search Icon

1 Abakorinto 2

2
Icyo Pawulo yari agambiriye ubwo yigishaga ab'i Korinto
1Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n'intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by'Imana, 2kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha#mbamenyesha: cyangwa, menya muri mwe. keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe. 3#Ibyak 18.9 Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi, 4n'ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n'imbaraga, 5kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw'abantu, ahubwo mu mbaraga z'Imana.
6Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw'iki gihe cyangwa ubw'abatware b'iki gihe bashiraho. 7Ahubwo tuvuga ubwenge bw'ubwiru bw'Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro. 8Mu batware b'iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w'icyubahiro. 9#Yes 64.3 Ariko nk'uko byanditswe ngo
“Ibyo ijisho ritigeze kureba,
N'ibyo ugutwi kutigeze kumva,
Ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu,
Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”
10Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n'amayoberane y'Imana. 11Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N'iby'Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.
12Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w'iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu, 13ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw'abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby'Umwuka iby'umwuka bindi.#dusobanuza . . . bindi: cyangwa, tugereranya iby'Umwuka n'iby'umwuka bindi. 14Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby'Umwuka w'Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw'Umwuka. 15Ariko umuntu w'Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora. 16#Yes 40.13 Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.

Currently Selected:

1 Abakorinto 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy