YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 16

16
Intashyo
1Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w'Itorero ry'i Kenkireya, 2ngo mumwakire ku bw'Umwami wacu nk'uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye.
3 # Ibyak 18.2 Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu, 4kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n'amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima. 5Muntahirize Itorero ryo mu rugo rwabo, muntahirize na Epayineto uwo nkunda, ari we muganura w'abo muri Asiya bahindukiriye Kristo. 6Muntahirize Mariya wabakoreye cyane. 7Muntahirize na Andironiko na Yuniya dusangiye ubwoko, bari babohanywe nanjye ari ibirangirire mu ntumwa. Ni bo bambanjirije muri Kristo.
8Muntahirize Ampuliyato uwo nkunda mu Mwami wacu. 9Muntahirize Urubano ukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda. 10Muntahirize Apele wemewe muri Kristo. Muntahirize abo mu bo kwa Arisitobulo. 11Muntahirize Herodiyoni dusangiye ubwoko. Muntahirize abo mu bo kwa Narukiso bari mu Mwami wacu.
12Muntahirize Tirufayina na Tirufosa bakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane. 13#Mar 15.21 Muntahirize Rufo watoranijwe mu Mwami, na nyina ni nka mama. 14Muntahirize Asunkirito na Fulegoni, na Herume na Patiroba, na Heruma na bene Data bari hamwe na bo. 15Muntahirize Filologo na Yuliya, na Neru na mushiki we, na Olumpa n'abera bose bari hamwe nabo. 16Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya.
17Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n'ibigusha binyurana n'ibyo mwize, mubazibukire 18kuko abameze batyo atari imbata z'Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz'inda zabo, kandi imitima y'abatagira uburiganya bayohesha amagambo meza n'ibyo kubanezeza. 19Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbīshimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi. 20Imana nyir'amahoro izamenagurira Satani munsi y'ibirenge byanyu bidatinze.
Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
21 # Ibyak 16.1 Timoteyo dukorana arabatashyanya na Lukiyosi, na Yasoni na Sosipatiro dusangiye ubwoko.
22Nanjye Terutiyo wanditse uru rwandiko mu Mwami wacu, ndabatashya.
23 # Ibyak 19.29; 1 Kor 1.14; 2 Tim 4.20 Gayo arabatashya, uncumbikiye kandi agacumbikira abo mu Itorero bose. Erasito ubika impiya z'umusoro w'ab'uyu mudugudu, na Kwaruto mwene Data barabatashya.
[ 24Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese, Amen.]
25Imana ibasha kubakomeresha ubutumwa bwiza no kubwiriza ko ibya Yesu Kristo nababwirije bihuza n'ibanga#bihuza n'ibanga: cyangwa, nk'uko yabahishuriye ibanga. ryahishwe uhereye kera kose, 26ariko noneho rikaba rihishuwe ku bw'itegeko ry'Imana ihoraho, kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bimenyeshwe n'abanyamahanga, bibayobore inzira yo kumvira no kwizera.
27Icyubahiro kibe icy'Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.

Currently Selected:

Abaroma 16: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy