YouVersion Logo
Search Icon

1 Ngoma 1

1
Urutonde rw'amasekuruza uhereye kuri Adamu ukageza kuri bene Esawu
(Itang 5.1-32; 10.1-32; 11.10-26)
1Adamu na Seti na Enoshi, 2Kenani na Mahalalēli na Yeredi, 3Henoki na Metusela na Lameki, 4Nowa na Shemu na Hamu na Yafeti.
5Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani, na Tubali na Mesheki na Tirasi. 6Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma. 7Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Rodanimu.
8Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni. 9Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka. Bene Rāma ni Sheba na Dedani. 10Kushi yabyaye Nimurodi, ari we wabanje kuba umunyambaraga mu isi. 11Misirayimu abyara Abaludi n'Abanami, n'Abalehabi n'Abanafutuhi, 12n'Abapatirusi n'Abakasiluhi (ari bo Abafilisitiya bakomotseho), n'Abakafutori. 13Kanāni abyara imfura ye Sidoni na Heti, 14n'Umuyebusi n'Umwamori n'Umugirugashi, 15n'Umuhivi n'Umwaruki n'Umusini, 16n'Umunyaruvadi n'Umusemari n'Umuhamati.
17Bene Shemu ni Elamu na Ashuri na Arupakisadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki. 18Arupakisadi abyara Shela, Shela abyara Eberi. 19Eberi abyara abahungu babiri, umwe yitwaga Pelegi kuko mu minsi ye arimo isi yagabanijwe, kandi izina rya murumuna we ni Yokitani. 20Yokitani abyara Alimodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera, 21na Hadoramu na Uzali na Dikila, 22na Ebali na Abimayeli na Sheba, 23na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose bari abahungu ba Yokitani.
24Shemu yabyaye Arupakisadi, Arupakisadi abyara Shela. 25Shela yabyaye Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu. 26Rewu yabyaye Serugi, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera. 27Tera yabyaye Aburamu (ari we Aburahamu).
28 # Itang 25.12-16 Bene Aburahamu ni Isaka na Ishimayeli. 29Izi ni zo mbyaro zabo. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu, 30na Mishuma na Duma na Masa na Hadadi na Tema, 31na Yeturi na Nafishi na Kedema. Abo ni bo bana ba Ishimayeli.
32Kandi abana ba Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. Kandi abahungu ba Yokishani ni Sheba na Dedani. 33Abahungu ba Midiyani ni Efa na Eferi, na Hanoki na Abida na Eluda. Abo bose bari abahungu ba Ketura.
34 # Itang 36.1-30 Aburahamu abyara Isaka. Bene Isaka ni Esawu na Isirayeli. 35Bene Esawu ni Elifazi na Reweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra. 36Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gatamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki. 37Bene Reweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza.
38Bene Seyiri ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani. 39Bene Lotani ni Hori na Homami, kandi Timuna yari mushiki wa Lotani. 40Bene Shobali ni Aliyani na Manahati, na Ebali na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Ayiya na Ana. 41Mwene Ana ni Dishoni, na bene Dishoni ni Hamurani na Eshibani na Yitirani na Kerani. 42Bene Eseri ni Biluhani na Zāvani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani.
Abami n'abatware bo muri Edomu
(Itang 36.31-43)
43Aba ni bo bami bategekaga igihugu cya Edomu, ari nta mwami wari wategeka Abisirayeli. Bela mwene Bewori, izina ry'umurwa we witwaga Dinihaba. 44Bela aratanga, Yobabu mwene Zera w'i Bosira yima mu cyimbo cye. 45Yobabu aratanga, Hushamu wo mu gihugu cy'Abatemani yima mu cyimbo cye. 46Hushamu aratanga, Hadadi mwene Bedadi wanesheje Abamidiyani mu gihugu cy'i Mowabu, yima mu cyimbo cye, n'izina ry'umurwa we witwaga Aviti. 47Hadadi aratanga, Samula w'i Masireka yima mu cyimbo cye. 48Samula aratanga, Shawuli w'i Rehoboti yo ku ruzi yima mu cyimbo cye. 49Shawuli aratanga, Bālihanani mwene Akibori yima mu cyimbo cye. 50Bālihanani atanze Hadadi yima mu cyimbo cye, umurwa we witwaga Payi, (umugore we yitwaga Mehetabēli umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.)
51Hadadi na we aratanga. Aba ni bo batware ba Edomu: umutware Timuna n'umutware Aliya n'umutware Yeteti, 52n'umutware Oholibama n'umutware Ela, n'umutware Pinoni 53n'umutware Kenazi, n'umutware Temani, n'umutware Mibusari, 54n'umutware Magidiyeli n'umutware Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu.

Currently Selected:

1 Ngoma 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in