YouVersion Logo
Search Icon

2 Abami 25

25
Nebukadinezari yongera kugota i Yerusalemu arahatsinda
(2 Ngoma 36.13-21; Yer 52.3-23)
1 # Yer 21.1-10; 34.1-5; Ezek 24.2 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose. 2Nuko bagota uwo murwa kugeza mu mwaka wa cumi n'umwe ku ngoma y'umwami Sedekiya. 3Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya. 4#Ezek 33.21 Hanyuma Abakaludaya baca icyuho mu nkike y'umurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati y'inkike zihereranye n'umurima w'umwami. Kandi Abakaludaya bari bagose umurwa impande zose, umwami na we aca mu nzira ya Araba. 5Maze ingabo z'Abakaludaya zikurikira umwami zimufatira mu kibaya cy'i Yeriko, ingabo ze zose ziratatana, ziramuhāna. 6Nuko bafata umwami, baramuzamura bamushyira umwami w'i Babuloni i Ribula, bamucira urubanza. 7#Ezek 12.13 Abahungu be babamwicira imbere, na we bamunogoramo amaso bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babuloni.
8Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi n'icyenda ku ngoma y'umwami Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi, umugaragu w'umwami w'i Babuloni, yaje i Yerusalemu. 9Agezeyo atwika inzu y'Uwiteka n'inzu y'umwami, n'amazu yose y'i Yerusalemu arayatwika. 10Maze ingabo z'Abakaludaya zose zari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike z'i Yerusalemu impande zose. 11Bukeye abantu bari basigaye mu murwa, n'abari bakeje umwami w'i Babuloni na rubanda rusigaye, abo Nebuzaradani umutware w'abarinzi abajyana ari imbohe. 12Ariko uwo mutware w'abarinzi ahasiga abantu baho b'abatindi hanyuma y'abandi, kujya bicira inzabibu bagahinga.
13 # 1 Abami 7.15-26; 2 Ngoma 3.15-17 Kandi inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyari mu nzu y'Uwiteka, Abakaludaya barabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni. 14#1 Abami 7.45; 2 Ngoma 4.16 Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyora ivu, n'ibifashi n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose, n'ibyotero n'ibyungu. 15Kandi uwo mutware w'abarinzi ajyana ibintu by'izahabu n'iby'ifeza. 16Za nkingi zombi na cya gikarabiro kidendeje n'ibitereko Salomo yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo byose ntiyagiraga akagero. 17Inkingi imwe uburebure bwayo bwari mikono cumi n'umunani, kandi umutwe wayo wacuzwe mu miringa, uburebure bwawo bwari mikono itatu, hasobekeranijeho ibisa n'urushundura hariho n'imbuto z'amakomamanga, byose byari imiringa. Kandi inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo hamwe n'ibisa n'urushundura.
Abari basigaye i Yerusalemu bajyanwa ho iminyago i Babuloni
(Yer 52.24-27)
18Bukeye umutware w'abarinzi afata Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n'abarinzi b'irembo batatu, 19kandi muri uwo murwa ahafatira umutware w'ingabo, n'abagabo batanu b'ibyegera by'umwami yasanze aho, n'umwanditsi w'umugaba w'ingabo wakoranyaga ingabo zo muri icyo gihugu, n'abagabo mirongo itandatu bo muri rubanda yasanze mu murwa. 20Nuko Nebuzaradani umutware w'abarinzi, arabajyana abashyira umwami w'i Babuloni i Ribula. 21Umwami w'i Babuloni abicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati.
Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo.
22 # Yer 40.7-9; 41.1-3 Kandi abantu basigaye mu gihugu cy'i Buyuda, abo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yaretse, abaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kujya abategeka. 23Hanyuma abatware b'ingabo bose hamwe n'ingabo zabo bumvise ko umwami w'i Babuloni yahaye Gedaliya ubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w'i Netofa, na Yāzaniya umuhungu wa wa Munyamāka hamwe n'ingabo zabo. 24Gedaliya abarahirana n'ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b'Abakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami w'i Babuloni, ni ho muzaba amahoro.”
25Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w'igikomangoma araza azanye n'abantu cumi, bica Gedaliya n'Abayuda n'Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa. 26#Yer 43.5-7 Abantu bose, aboroheje n'abakomeye n'abatware b'ingabo, baherako barahaguruka bajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya.
27 # Yer 52.31-34 Mu mwaka wa mirongo itanu n'irindwi Yehoyakini umwami w'Abayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa makumyabiri n'irindwi wako, Evili Merodaki umwami w'i Babuloni mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w'Abayuda icyubahiro amuvana mu nzu y'imbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo. 28Amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni. 29Amukura mu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe. 30Umwami yamuhaga ibimutunga igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe.

Currently Selected:

2 Abami 25: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in