YouVersion Logo
Search Icon

2 Abami 24

24
Nebukadinezari atsinda i Yerusalemu
1 # Yer 25.1-38; Dan 1.1-2 Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera. 2Maze Uwiteka amuteza ibitero by'Abakaludaya n'Abasiriya n'Abamowabu n'Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nk'uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b'abahanuzi. 3Ni ukuri, itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugira ngo abīkure imbere abahōye ibicumuro Manase yacumuye byose, 4n'amaraso y'abatacumuye yavushije, kuko yujuje i Yerusalemu amaraso y'abatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira.
5Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? 6Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye. 7Ariko umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w'i Babuloni yahindūye ibihugu by'umwami wa Egiputa byose, uhereye ku kagezi ka Egiputa ukageza ku ruzi Ufurate.
8 # 2 Ngoma 36.9-10 Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n'umunani avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita, umukobwa wa Elunatani w'i Yerusalemu. 9Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se yakoze byose.
10Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa. 11Bukeye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni arihagurukira ubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose. 12#Yer 22.24-30; 24.1-10; 29.1-2 Nuko Yehoyakini umwami w'Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w'i Babuloni, we na nyina n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abatware be. Uwo mwami w'i Babuloni, mu mwaka wa munani ari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini. 13Asahura iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka byose n'ibyo mu nzu y'umwami, amenagura ibintu by'izahabu byo mu rusengero rw'Uwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nk'uko Uwiteka yavuze. 14Ajyana ab'i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n'ibikomangoma n'abanyambaraga bose n'intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y'abandi bo muri icyo gihugu.
15 # Ezek 17.12 Nuko ajyana Yehoyakini i Babuloni n'umugabekazi n'abagore b'umwami, n'inkone ze n'abatware b'ibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloni ari imbohe. 16Kandi abantu bose b'abanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi iby'intambara. Abo ni bo umwami w'i Babuloni yajyanye i Babuloni ari imbohe.
17 # Yer 37.1; Ezek 17.13 Nuko umwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.
18 # Yer 27.1-22; 28.1-17 Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna. #2 Ngoma 36.11-12; Yer 52.1-3 19Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo Yehoyakimu yakoze byose. 20#Ezek 17.15 Uburakari bw'Uwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu n'i Buyuda biba bityo, kugeza ubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomera umwami w'i Babuloni.

Currently Selected:

2 Abami 24: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in