1 Ngoma 2
2
Abakomoka kuri Yuda mwene Yakobo
1Aba ni bo bahungu ba Isirayeli: Rubeni na Simiyoni na Lewi, na Yuda na Isakari na Zebuluni, 2na Dani na Yosefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Asheri.
3Bene Yuda ni Eri na Onani na Shela, abo uko ari batatu yababyaranye na Batishuwa Umunyakanānikazi. Kandi Eri imfura ya Yuda, yari mubi mu maso y'Uwiteka, aramwica. 4Tamari umukazana we amubyaraho Perēsi na Zera. Abahungu ba Yuda bose bari batanu.
5Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli. 6Bene Zera ni Zimuri na Etani, na Hemani na Kalukoli na Dara, bose ni batanu. 7#Yos 7.1 Bene Karumi ni Akani, wababazaga Isirayeli agacumura mu byashinganywe.
8Mwene Etani ni Azariya.
9Kandi bene Hesironi yabyaye ni Yeramēli na Ramu na Kelubayi.
10Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahashoni umutware w'Abayuda. 11Nahashoni abyara Salumoni, Salumoni abyara Bowazi. 12Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yesayi.
13Yesayi abyara imfura ye Eliyabu, uw'ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya, 14uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi, 15uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi. 16Kandi bashiki babo ni aba: Seruya na Abigayili. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, uko ari batatu. 17Abigayili abyara Amasa, kandi se wa Amasa yari Yeteri w'Umwishimayeli.
18Kalebu mwene Hesironi abyarana abana n'umugore we Azuba no kuri Yeriyoti. Aba ni bo bahungu be: Yesheri na Shobabu na Aridoni. 19Azuba apfuye Kalebu ashyingirwa Efurata, amubyaraho Huri. 20Huri abyara Uri, Uri abyara Besaleli.
21Hanyuma Hesironi ataha ku mukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, amurongora amaze imyaka mirongo itandatu avutse, amubyaraho Segubu. 22Segubu abyara Yayiri, ari we wari ufite imidugudu makumyabiri n'itatu mu gihugu cy'i Galeyadi. 23Geshuri na Aramu babanyaga imidugudu ya Yayiri hamwe n'i Kenati n'ibirorero byaho, yose ni imidugudu mirongo itandatu. Aba bose ni bene Makiri se wa Gileyadi. 24Bukeye Hesironi apfiriye i Kalebu ya Efurata, umugore we Abiya inda yamusigiye ayibyaramo Ashihuri se wa Tekowa.
25Bene Yeramēli imfura ya Hesironi ni aba: uw'imfura ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni na Osemu na Ahiya. 26Kandi Yeramēli yari afite undi mugore witwaga Atara, uwo ni we nyina wa Onamu. 27Bene Ramu imfura ya Yeramēli ni Māsi na Yamini na Ekeri. 28Na bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri.
29Na muka Abishuri yitwaga Abihayili, amubyaraho Ahubani na Molidi. 30Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi apfa ari incike. 31Mwene Apayimu ni Ishi, mwene Ishi ni Sheshani, mwene Sheshani ni Ahilayi.
32Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, Yeteri apfa ari incike. 33Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo ni bo bene Yeramēli.
34Kandi Sheshani nta bahungu yari afite keretse abakobwa. Ariko yari afite umugaragu w'Umunyegiputa witwaga Yaruha, 35ashyingira umukobwa we uwo mugaragu we Yaruha, amubyaraho Atayi. 36Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi. 37Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi. 38Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya. 39Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa. 40Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu. 41Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya abyara Elishama.
42Bene Kalebu murumuna wa Yeramēli, imfura ye ni Mesha ari we se wa Zifu, na bene Mesha se wa Heburoni. 43Bene Heburoni ni Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema. 44Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rememu abyara Shamayi. 45Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni yari se wa Betisuri.
46Kandi Efa inshoreke ya Kalebu abyara Harani na Mosa na Gazezi, Harani abyara Gazezi.
47Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Efa na Shāfi.
48Kandi Māka inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tiruhana. 49Kandi abyara Shāfi se wa Madumana, na Sheva se wa Makubena n'uwa Gibeya. Kandi umukobwa wa Kalebu yari Akisa.
50Aba ni bo bene Kalebu mwene Huri imfura ya Efurata: Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu, 51na Salima se wa Betelehemu, na Harefu se wa Betigaderi.
52Kandi Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu yari afite abahungu, Harowe na Hasihamanahati. 53Imbyaro za Kiriyatiyeyarimu ni Abayeteri n'Abaputi, n'Abashumati n'Abamishurayi, kuri abo ni ho Abasorati n'Abanyeshitawoli bakomotse.
54Bene Salima ni Betelehemu n'Abanyanetofa na Atarotibetiyowabu, n'igice cy'Abamanahati n'Abasori.
55Kandi imbyaro z'abanditsi babaga i Yabesi ni Abatirati n'Abashimeyati n'Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomotse kuri Hamati se w'umuryango wa Rekabu.
Currently Selected:
1 Ngoma 2: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.