Yohani 11
11
Yezu azura Lazaro
1I Betaniya, ku musozi Mariya na mwene nyina Marita bari batuyeho, hari umurwayi witwa Lazaro. 2Mariya ni we wari wasize#11.2 wasize Nyagasani: ibya Mariya uwo, Yohani azabidutekerereza neza mu mutwe wa 12,1–8. Aha ngaha arabitubwira muri make, kuko azi ko abakristu bari kuzasoma Ivanjili ye, bari baramenye kuva kera iyo nkuru. Nyagasani umubavu, umusatsi we akawuhanaguza ibirenge bye. Lazaro wari urwaye yari musaza we. 3Nuko bashiki be batuma kuri Yezu, bati «Mwigisha, uwo ukunda ararwaye.» 4Yezu abyumvise, aravuga ati «Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana, ndetse igahesha ikuzo Umwana w’Imana.» 5Yezu yakundaga cyane Marita na mwene nyina na Lazaro.
6Yumvise ko Lazaro arwaye, amara iminsi ibiri aho yari ari. 7Hanyuma abwira abigishwa be ati «Nimuze dusubire mu Yudeya.» 8Abigishwa baramubwira bati «Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kugutera amabuye, none usubiyeyo!» 9Yezu arabasubiza ati «Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntatsitara, kuko aba abona urumuri rw’iyi si. 10Ariko umuntu ugenda nijoro aratsitara, kuko aba adafite urumuri.» 11Amaze kubabwira ibyo, yungamo, ati «Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ngiye kumukangura.» 12Abigishwa be baramubwira bati «Mwigisha, niba asinziriye azakira.» 13Yezu yashakaga kuvuga ko yapfuye, bo bumva ko yaheranywe n’ibitotsi. 14Yezu noneho araberurira, ati «Lazaro yarapfuye. 15Mutumye nishimira ko ntahabaye, kugira ngo mwemere. Ariko nimuze tumusange.» 16Nuko Tomasi witwaga Didimi abwira abandi bigishwa, ati «Reka tujyane, natwe tuzapfane na we.»
17Yezu agezeyo, asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. 18Kuva i Betaniya kugera i Yeruzalemu, hari nk’intera y’amasitadi cumi n’atanu#11.18 amasitadi cumi n’atanu: ni nka kirometero 3.. 19Hari haje Abayahudi benshi kwa Marita na Mariya kubahoza urupfu rwa musaza wabo. 20Marita yumvise ko Yezu aje, ajya kumusanganira, Mariya we asigara imuhira. 21Marita abwira Yezu, ati «Mwigisha, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. 22Ariko n’ubu ngubu, nzi ko icyo wasaba Imana cyose, Imana yakiguha.» 23Yezu ati «Musaza wawe azazuka.» 24Marita arasubiza ati «Nzi ko azazuka igihe cy’izuka ku munsi w’imperuka.» 25Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye#11.25 yaba yarapfuye: Yezu ashobora gusu biza ubuzima bw’Imana ababutaye bagapfa ku mutima kubera icyaha; maze akabagenera kongera kubaho iteka iruhande rwayo., azabaho. 26Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera?» 27Marita ati «Yego, Nyagasani, nemera ko uri Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si.»
28Amaze kuvuga atyo, ajya guhamagara mwene nyina Mariya. Aramwongorera ati «Umwigisha ari hano kandi araguhamagara.» 29Mariya abyumvise, aherako arabaduka, aramusanga. 30Ubwo Yezu yari ataragera aho atuye, yari agihagaze aho Marita yari yamusanganiriye. 31Nuko Abayahudi bari kumwe na Mariya mu nzu baje kumuhoza, babonye abadutse agenda, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva.
32Mariya ageze aho Yezu yari ari, ngo amukubite amaso aramupfukamira, ati «Nyagasani, iyo uba hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.» 33Yezu amubonye arira, n’Abayahudi bamuherekeje na bo barira, ashenguka umutima maze avugana ikiniga, 34ati «Mwamushyinguye hehe?» Baramubwira bati «Nyagasani, ngwino urebe.» 35Nuko Yezu asuka amarira. 36Abayahudi baravuga bati «Nimurebe ukuntu yamukundaga.» 37Ariko bamwe muri bo baravuga bati «Uwashoboye guhumura ya mpumyi, yari ananiwe kubuza uyu gupfa?» 38Yezu yongera gushenguka umutima maze ajya ku mva; iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye. 39Yezu ati «Nimukureho ibuye.» Marita, mushiki w’uwapfuye, aravuga ati «Nyagasani ubu aranuka: uyu munsi ni uwa kane.» 40Yezu aramubwira ati «Sinakubwiye ko niwemera uri bubone ikuzo ry’Imana?» 41Nuko ibuye barikuraho. Yezu yubura amaso ayerekeza hejuru, avuga ati «Dawe, ndagushimira kuko wanyumvise. 42Jye nari nsanzwe nzi ko unyumva, none mbivugiye aba bantu bankikije, ngira ngo bemere ko ari wowe wantumye.»
43Amaze kuvuga atyo, arangurura ijwi rihanitse, ati «Lazaro, ngwino, sohoka.» 44Uwari warapfuye arasohoka, aza ibiganza n’ibirenge bigihambiriye, no mu maso hagipfukishije ibitambaro. Yezu arababwira ati «Nimumuhambure, maze mumureke agende.»
Abatware b’Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu
(Mt 26.1–5; Mk 14.1–2; Lk 22.1–2)
45Benshi mu Bayahudi bari baje kwa Mariya, bamaze kubona ibyo Yezu akoze, baramwemera. 46Abandi muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze. 47Nuko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bakoranya inama nkuru, baravuga bati «Turabigenza dute, ko uriya muntu akomeza gukora ibitangaza byinshi? 48Nitumureka agakomeza kuriya, bose bazamwemera, maze Abanyaroma baze badusenyere Ingoro kandi barimbure abaturage.» 49Umwe muri bo witwaga Kayifa, wari umuherezabitambo mukuru uwo mwaka, arababwira ati «Nta cyo mubyumvamo! 50Ntimubona ko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfa mu kigwi cy’imbaga, aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke!» 51Ibyo ntiyabivuze ku bwe; yabitewe no kuba umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka bimuha guhanura#11.51 guhanura: umuherezabitambo mukuru yavuze iby’ukuri igihe ahanuye ko Yezu azapfa, ariko impamvu yo yayibeshyeho. Nta bwo Yezu azapfa, biturutse ku migambi y’abategetsi, ahubwo bizaba ari ukugira ngo yuzuze binonosoye umugambi w’Imana., avuga ko Yezu yari agiye gupfira rubanda. 52Bitari no gupfira rubanda gusa, ndetse no gukoranya abana b’Imana batatanye, akababumbira hamwe. 53Nuko guhera uwo munsi bashaka uko bamwicisha. 54Yezu na we ntiyongera kujya agaragara hagati y’Abayahudi, ahubwo ajya ahantu hafi y’ubutayu, mu mugi witwa Efurayimu#11.54 Efurayimu: ni umugi muto wari uri nko muri kirometero 20 mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Yeruzalemu, kandi iyo ntara ntiyari ituwe cyane., agumayo kumwe n’abigishwa be.
Yezu asigwa amavuta ku birenge
(Mt 26.6–13; Mk 14.3–9)
55Icyo gihe, Pasika y’Abayahudi yari yegereje; maze abantu bo mu misozi bajya i Yeruzalemu gukora imihango yo kwisukura, mbere ya Pasika. 56Bakomeza gushaka Yezu, maze uko bagahagaze mu Ngoro y'Imana, bamwe bati «Kuba ataje mu munsi mukuru mubitekerezaho iki?» 57Koko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bari bategetse ko, nihagira umenya aho aherereye, ahavuga kugira ngo baze kumufata.
Àwon tá yàn lọ́wọ́lọ́wọ́ báyìí:
Yohani 11: KBNT
Ìsàmì-sí
Pín
Daako
Ṣé o fẹ́ fi àwọn ohun pàtàkì pamọ́ sórí gbogbo àwọn ẹ̀rọ rẹ? Wọlé pẹ̀lú àkántì tuntun tàbí wọlé pẹ̀lú àkántì tí tẹ́lẹ̀
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.