Itangiriro 29

29
Yakobo ajya kwa Labani, atendera Rasheli imyaka irindwi
1Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy'abanyaburasirazuba. 2Abona iriba riri mu gasozi, ririho imikumbi y'intama itatu ziryamye, kuko kuri iryo riba buhiriraga imikumbi kandi igitare kigomeye amazi cyari kinini. 3Aho ni ho imikumbi yose yateraniraga, bagatembagaza cya gitare, bakagikura ku munwa w'iriba, bakuhira intama, bakagisubiza ku munwa w'iriba aho gihora.
4Yakobo abaza abungeri ati “Bene data murava he?”
Baramusubiza bati “Turi Abanyaharani.”
5Arababaza ati “Muzi Labani mwene Nahori?”
Baramusubiza bati “Turamuzi.”
6Arababaza ati “Araho?”
Baramusubiza bati “Araho kandi dore umukobwa we Rasheli azanye intama.”
7Arababwira ati “Dore ntiburīra, igihe cy'amahindūra ntikirasohora, mwuhire intama mugende muziragire.”
8Baramusubiza bati “Ntitubibasha imikumbi yose itaraterana, bagatembagaza igitare bakagikura ku munwa w'iriba, ni bwo turi bubone kuhira intama.”
9Akivugana na bo Rasheli azana intama za se, kuko ari we uziragira. 10Nuko Yakobo abonye Rasheli mwene Labani nyirarume, n'intama za Labani nyirarume, yegera iriba, atembagaza cya gitare, agikura ku munwa w'iriba, yuhira umukumbi wa Labani nyirarume. 11Yakobo asoma Rasheli, araturika ararira. 12Yakobo abwira Rasheli yuko ari mwene wabo wa se, ko ari mwene Rebeka, arirukanka abibwira se.
13Nuko Labani yumvise inkuru ya Yakobo mwishywa we, arirukanka aramusanganira, aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Abwira Labani ibyabaye byose. 14Labani aramubwira ati “Ni ukuri uri amaraso yanjye n'ubura bwanjye.”#amaraso . . . bwanjye: mu Ruheburayo ni igufwa ryanjye n'umubiri wanjye. Abana na we ukwezi kumwe.
15Labani abaza Yakobo ati “Kuko uri mwene wacu, ni cyo gituma unkorera ku busa? Urashaka ko nzaguhemba iki?” 16Kandi Labani yari afite abakobwa babiri: umukuru yitwaga Leya, umuto yitwaga Rasheli. 17Leya yari afite amaso atabengerana, ariko Rasheli yari mwiza wese, no mu maso ari heza.
18Yakobo abenguka Rasheli asubiza Labani ati “Ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto.”
19Labani aramusubiza ati “Kumuguha biruta kumuha undi muntu wese, gumana nanjye.” 20Nuko Yakobo atendera imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli, imuhwanira n'iminsi mike ku bw'urukundo amukunze.
Labani arabanza amushyingira Leya
21Yakobo atebutsa kuri Labani ati “Nshyingira umugeni wanjye, murongore kuko ndangije iminsi yanjye.” 22Labani atora abakwe baho bose, arabatekera arabagaburira. 23Nimugoroba azana Leya umukobwa we aramumushyingira, aramurongora. 24Labani atanga Zilupa umuja we, amuha umukobwa we Leya ho indongoranyo. 25Mu gitondo Yakobo abona ari Leya. Abaza Labani ati “Wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Ni iki gitumye undiganya utyo?”
26Labani aramusubiza ati “Iwacu ntibagenza batyo, gushyingira umuto basize umukuru. 27Mara iminsi irindwi y'uwo, tubone kugushyingirira n'uriya iyindi myaka irindwi uzatenda.”
Yakobo atendera Rasheli indi myaka irindwi
28Yakobo abigenza atyo amara iminsi irindwi ya Leya, Labani amushyingira Rasheli umukobwa we. 29Kandi Labani atanga Biluha umuja we, amuha Rasheli umukobwa we ho indongoranyo. 30Yakobo arongora na Rasheli, akundwakaza Rasheli, anyungwakaza Leya, atenda kuri Labani indi myaka irindwi.
31Uwiteka abona ko Leya anyungwakaye azibūra inda ye, ariko Rasheli yari ingumba. 32Leya asama inda abyara umuhungu, amwita Rubeni ati “Ni uko Uwiteka yabonye umubabaro wanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.” 33Asama indi nda abyara umuhungu ati “Kuko Uwiteka yumvise nywungwakaye, ni cyo gitumye anyongera n'uyu.” Amwita Simiyoni.#Simiyoni risobanurwa ngo Kumva. 34Asama indi nda abyara umuhungu ati “Noneho ndafatana n'umugabo wanjye, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye yitwa Lewi.#Lewi risobanurwa ngo Gufatanywa. 35Asama indi nda abyara umuhungu ati “Ubu ndashima Uwiteka.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda.#Yuda risobanurwa ngo Ushimirwa. Aba arekeye aho kubyara.

Айни замон обунашуда:

Itangiriro 29: BYSB

Лаҳзаҳои махсус

Паҳн кунед

Нусха

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in