Itangiriro 28
28
Isaka yohereza Yakobo i Padanaramu gusabayo umugeni
1Isaka ahamagara Yakobo amuhesha umugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi. 2Haguruka ujye i Padanaramu kwa Betuweli sogokuru, usabeyo umugeni mu bakobwa ba Labani nyokorume. 3Kandi Imana Ishoborabyose iguhe umugisha, ikororotse ikugwize ube iteraniro ry'amahanga, 4#Itang 17.4-8 kandi wowe n'urubyaro rwawe na rwo ibahe umugisha yahaye Aburahamu, kugira ngo uragwe igihugu cy'ubusuhuke bwawe, icyo Imana yahaye Aburahamu.” 5Isaka yohereza Yakobo, aragenda ajya i Padanaramu kwa Labani mwene Betuweli Umwaramu, musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Esawu.
6Kandi Esawu abonye yuko Isaka yahesheje Yakobo umugisha, akamwohereza i Padanaramu gusabayo umugeni, kandi ko yamwihanangirije akimuhesha umugisha ati “Ntuzarongore Umunyakanānikazi”, 7kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akajya i Padanaramu, 8Esawu abona yuko Abanyakanānikazi batanezeza se Isaka. 9Ajya kwa Ishimayeli, asabayo Mahalati umukobwa wa Ishimayeli ya Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika ba bagore afite.
Imana ibonekera Yakobo mu nzozi
10Yakobo ava i Bērisheba, agenda yerekeje i Harani. 11Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y'aho araryisegura, aryamaho arasinzira. 12#Yoh 1.51 Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho. 13#Itang 13.14-15 Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n'urubyaro rwawe, 14#Itang 12.3; 22.18 urubyaro rwawe ruzahwana n'umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n'iburasirazuba n'ikasikazi n'ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha. 15Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”
16Yakobo arakanguka aravuga ati “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.” 17Aratinya aravuga ati “Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y'Imana, aha ni ho rembo ry'ijuru.”
18Yakobo azinduka kare kare, yenda ibuye yiseguye, ararishinga ngo ribe inkingi, arisukaho amavuta ya elayo.#elayo ni imbuto z'igiti zivamo amavuta meza yo gucana no kunywa no kuvura indwara n'inguma. 19Aho hantu ahita Beteli, ariko mbere uwo mudugudu witwaga Luzi. 20Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n'ibyo kwambara, 21nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye, 22n'iri buye nshinze nk'inkingi izaba inzu y'Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”
Айни замон обунашуда:
Itangiriro 28: BYSB
Лаҳзаҳои махсус
Паҳн кунед
Нусха
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Ftg.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.