Itangiriro 11
11
Imana inyuranya indimi z'abantu
1Isi yose yari ifite ururimi rumwe n'amagambo amwe. 2Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy'i Shinari, barahatura. 3Barabwirana bati “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi bagiraga amatafari mu cyimbo cy'amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy'ibyondo. 4Baravuga bati “Mureke twiyubakire umudugudu n'inzu y'amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”
5Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n'inzu ndende, abana b'abantu bubatse. 6Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n'ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse. 7Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvana.” 8Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu. 9Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriye ururimi rw'abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose.
Urubyaro rwa Shemu
(1 Ngoma 1.24-27)
10Uru ni rwo rubyaro rwa Shemu. Shemu yamaze imyaka ijana avutse, abyara Arupakisadi mu mwaka wa kabiri wa mwuzure ushize. 11Amaze kubyara Arupakisadi, Shemu arongera amara imyaka magana atanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
12Arupakisadi yamaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, abyara Shela. 13Amaze kubyara Shela, Arupakisadi arongera amara imyaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
14Shela yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi. 15Amaze kubyara Eberi, Shela arongera amara imyaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
16Eberi yamaze imyaka mirongo itatu n'ine avutse, abyara Pelegi. 17Amaze kubyara Pelegi, Eberi arongera amara imyaka magana ane na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
18Pelegi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu. 19Amaze kubyara Rewu, Pelegi arongera amara imyaka magana abiri n'icyenda, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
20Rewu yamaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, abyara Serugi. 21Amaze kubyara Serugi, Rewu arongera amara imyaka magana abiri n'irindwi, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
22Serugi yamaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori. 23Amaze kubyara Nahori, Serugi arongera amara imyaka magana abiri, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
24Nahori yamaze imyaka makumyabiri n'icyenda avutse, abyara Tera. 25Amaze kubyara Tera, Nahori arongera amara imyaka ijana na cumi n'icyenda, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.
Kuvuka kwa Aburamu
26Tera yamaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Aburamu na Nahori na Harani.
27Uru ni rwo rubyaro rwa Tera. Tera yabyaye Aburamu na Nahori na Harani, Harani yabyaye Loti. 28Harani apfira aho Tera se ari, mu gihugu yavukiyemo, ahitwa Uri y'Abakaludaya. 29Aburamu na Nahori bararongora, umugore wa Aburamu yitwa Sarayi, umugore wa Nahori yitwa Miluka, umukobwa wa Harani, ni we se wa Miluka na Yisika. 30Sarayi yari ingumba, ntiyari afite umwana.
31Tera ajyana Aburamu umwana we na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Aburamu umuhungu we, bava muri Uri y'Abakaludaya barajyana, bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanāni, bagera i Harani barahatura. 32Iminsi Tera yaramye ni imyaka magana abiri n'itanu. Tera apfira i Harani.
Айни замон обунашуда:
Itangiriro 11: BYSB
Лаҳзаҳои махсус
Паҳн кунед
Нусха
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.