Itangiriro 12
12
Uwiteka yohereza Aburamu i Kanāni
1 #
Ibyak 7.2-3; Heb 11.8 Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. 2Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. 3#Gal 3.8 Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”
4Aburamu aragenda nk'uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n'itanu avutse. 5Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n'ubutunzi bwose bari batunze, n'abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy'i Kanāni, Kanāni ubwaho ni ho basohoye. 6Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanāni yari muri icyo gihugu. 7#Ibyak 7.5; Gal 3.16 Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye. 8Avayo ajya ku musozi w'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rw'iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw'iburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry'Uwiteka. 9Aburamu akomeza kugenda yerekeje i Negebu.#Negebu ni igihugu cy'ikusi y'i Kanāni: reba Itang 13.14.
Aburamu na Sarayi bajya muri Egiputa
10Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu. 11Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w'igikundiro, 12nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize. 13#Itang 20.2; 26.7 Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.” 14Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane. 15Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo. 16Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n'inka n'indogobe z'ingabo, n'abagaragu n'abaja n'indogobe z'ingore n'ingamiya.
17Uwiteka ahanisha Farawo n'inzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu. 18Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati “Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe? 19Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere.” 20Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n'umugore we n'ibyo yari afite byose.
Айни замон обунашуда:
Itangiriro 12: BYSB
Лаҳзаҳои махсус
Паҳн кунед
Нусха
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.