Yohani 1
1
Jambo yabaye umuntu
1Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n'Imana kandi yari Imana. 2Yari kumwe n'Imana mbere ya byose. 3Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha. 4Muri we harimo ubugingo kandi ubwo bugingo bwari urumuri rw'abantu. 5Nuko urwo rumuri ruboneshereza mu mwijima, umwijima ntiwarutsinda#ntiwarutsinda: cg ntiwaruzimya, cg ariko … ntiwarwakira..
6Habayeho umuntu watumwe n'Imana akitwa Yohani. 7Yaje ari umugabo wo guhamya iby'urwo rumuri, kugira ngo atume bose barwemera. 8Si we wari urumuri ahubwo yazanywe no guhamya ibyarwo. 9Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese.
10Yari ku isi kandi isi yabayeho kubera we, nyamara isi ntiyamumenya. 11Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira. 12Nyamara abamwakiriye bose bakemera uwo ari we, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. 13Kuba abana b'Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara, cyangwa ngo biterwe n'icyifuzo cy'umubiri cyangwa n'ubushake bw'umuntu, ahubwo babyarwa n'Imana.
14Jambo yabaye umuntu aba hagati muri twe, yuzuye ubuntu n'ukuri. Nuko tubona ikuzo rye, ari ryo kuzo Umwana w'ikinege akomora kuri Se.
15Yohani ahamya ibye ararangurura ati: “Nguyu uwo navugaga nti: ‘Uje nyuma yanjye aranduta kuko yahozeho mbere yanjye.’ ”
16Twese twahawe ku migisha ye isendereye, kandi tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. 17Amategeko yanyujijwe kuri Musa, naho ubuntu n'ukuri byo byaje binyujijwe kuri Yezu Kristo. 18Nta muntu wigeze abona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uhorana na Se ni we wayimenyekanishije.
Guhamya kwa Yohani Mubatiza
(Mt 3.1-12; Mk 1.1-8; Lk 3.1-18)
19Dore ibyo Yohani yahamije, ubwo Abayahudi b'i Yeruzalemu batumaga abatambyi n'Abalevi kumubaza bati: “Uri nde?” 20Abasubiza atishisha aranaberurira ati “Si jye Kristo.”
21Nuko baramubaza bati: “None se uri nde? Ese uri Eliya?”
Ati: “Sindi we.”
Baramubaza ati: “Mbese uri wa Muhanuzi?”
Ati: “Oya.”
22Noneho baramubaza bati: “None se uri nde kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye? Ese ibyawe ubivugaho iki?”
23Arabasubiza ati:
“Ndi urangururira ijwi mu butayu ati:
‘Nimuringanize inzira ya Nyagasani’,
nk'uko umuhanuzi Ezayi yabivuze.”
24Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi. 25Nuko baramubaza bati: “Kuki ubatiza niba utari Kristo cyangwa Eliya, cyangwa wa Muhanuzi?”
26Yohani arabasubiza ati: “Jyewe mbatirisha amazi, nyamara muri mwe hari uwo mutazi. 27Yaje nyuma yanjye, ariko ntibinkwiriye no gupfundura agashumi k'urukweto rwe.”
28Ibyo byabereye i Betaniya#Betaniya: ivugwa hano ni undi musozi witiranwa n'uw'iwabo wa Marita na Mariya. Reba 11.1., iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani aho Yohani yabatirizaga.
Yezu Umwana w'intama w'Imana
29Bukeye Yohani abona Yezu aje amusanga, maze aravuga ati: “Dore Umwana w'intama w'Imana ukuraho ibyaha by'abantu bo ku isi! 30Uyu ni we navugaga nti: ‘Nyuma yanjye haje umuntu unduta, kuko yahozeho mbere yanjye.’ 31Nanjye mbere sinari nzi uwo ari we, ariko icyatumye nza mbatirisha amazi kwari ukugira ngo agaragarizwe Abisiraheli.”
32Nuko Yohani arahamya ati: “Nabonye Mwuka w'Imana amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, maze aguma kuri we. 33Jye sinari nzi uwo ari we, ariko Imana yantumye kubatirisha amazi yari yarambwiye iti: ‘Uwo uzabona Mwuka amumanukiyeho maze akamugumaho, ni we ubatirisha Mwuka Muziranenge.’ 34Narabyiboneye none ndahamya ko uwo ari we Mwana w'Imana.”
Abigishwa ba mbere ba Yezu
35Bukeye Yohani akaba ahagararanye na babiri mu bigishwa be. 36Abonye Yezu ahita aravuga ati: “Dore Umwana w'intama w'Imana!” 37Bumvise avuga atyo, abo bigishwa bombi bahita bakurikira Yezu. 38Yezu arahindukira abona bamukurikiye, arababaza ati: “Murashaka iki?”
Baramusubiza bati: “Rabi (risobanurwa ngo ‘Mwigisha’), ucumbitse he?”
39Arabasubiza ati: “Nimuze muharebe!”
Nuko baragenda babona aho yari acumbitse, maze uwo munsi bagumana na we. Hari mu masaa kumi.
40Andereya uva inda imwe na Simoni Petero, yari umwe muri babiri bumvise ibyo Yohani avuze maze bagakurikira Yezu. 41Uwo abanza gushaka umuvandimwe we Simoni, amubonye aramubwira ati: “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo “Kristo”), 42maze amugeza kuri Yezu.
Yezu amwitegereje aravuga ati: “Uri Simoni mwene Yohani, ariko uzitwa Kefa.” Kefa risobanurwa ngo “Petero#Kefa … Petero: Kefa ni izina ry'ikinyarameya naho Petero ni iry'ikigereki, yombi asobanurwa ngo “Ibuye”.”.
Yezu ahamagara Filipo na Natanayeli
43Bukeye Yezu yiyemeza kujya muri Galileya, ahura na Filipo aramubwira ati: “Nkurikira!” 44Filipo yari uw'i Betsayida, iwabo wa Andereya na Petero.
45Filipo abona Natanayeli aramubwira ati: “Twabonye wa muntu uvugwa mu Mategeko yanditswe na Musa no mu byanditswe n'abahanuzi. Uwo ni Yezu mwene Yozefu w'i Nazareti.”
46Nuko Natanayeli aramubaza ati: “Mbese hari ikintu cyiza cyakomoka i Nazareti?”
Filipo aramusubiza ati: “Ngwino urebe!”
47Yezu abonye Natanayeli aje amusanga aravuga ati: “Dore Umwisiraheli nyakuri utagira uburiganya.”
48Natanayeli aramubaza ati: “Wamenye ute?”
Yezu aramusubiza ati: “Filipo ataraguhamagara, igihe wari munsi y'igiti cy'umutini nari nakubonye.”
49Natanayeli aramubwira ati: “Mwigisha, koko ni wowe Mwana w'Imana, ni wowe Mwami w'Abisiraheli.”
50Yezu ati: “Mbese unyemejwe n'uko nkubwiye nti ‘Nakubonye munsi y'umutini?’ Uzabona ibiruta ibyo.” 51Nuko yungamo ati: “Ndakubwira nkomeje ko uzabona ijuru rikingutse, ubone n'abamarayika b'Imana bazamukira kandi bamanukira ku Mwana w'umuntu.”
अहिले सेलेक्ट गरिएको:
Yohani 1: BIRD
हाइलाइट
शेयर गर्नुहोस्
कपी गर्नुहोस्
तपाईंका हाइलाइटहरू तपाईंका सबै यन्त्रहरूमा सुरक्षित गर्न चाहनुहुन्छ? साइन अप वा साइन इन गर्नुहोस्
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001