1
Intangiriro 2:24
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe.
താരതമ്യം
Intangiriro 2:24 പര്യവേക്ഷണം ചെയ്യുക
2
Intangiriro 2:18
Nuko Uhoraho Imana aravuga ati: “Si byiza ko umuntu aba wenyine, reka muremere umufasha bakwiranye.”
Intangiriro 2:18 പര്യവേക്ഷണം ചെയ്യുക
3
Intangiriro 2:7
Nuko Uhoraho Imana akura umukungugu mu gitaka awubumbabumbamo umuntu, amuhumekera umwuka w'ubugingo mu mazuru, umuntu aba muzima.
Intangiriro 2:7 പര്യവേക്ഷണം ചെയ്യുക
4
Intangiriro 2:23
Umugabo aravuga ati: “Noneho dore uwo duhwanye: ni igufwa ryanjye n'amaraso yanjye. Uyu mwise umugore, kuko avanywe mu mugabo.”
Intangiriro 2:23 പര്യവേക്ഷണം ചെയ്യുക
5
Intangiriro 2:3
Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, irawiyegurira kuko ari wo yaruhutseho umurimo yari yakoze wo kurema.
Intangiriro 2:3 പര്യവേക്ഷണം ചെയ്യുക
6
Intangiriro 2:25
Umugabo n'umugore we bari bambaye ubusa kandi ntibibatere isoni.
Intangiriro 2:25 പര്യവേക്ഷണം ചെയ്യുക
ആദ്യത്തെ സ്ക്രീൻ
വേദപുസ്തകം
പദ്ധതികൾ
വീഡിയോകൾ