Intangiriro 8

8
Uko umwuzure warangiye
1Imana ntiyibagiwe Nowa n'inyamaswa zose n'amatungo yose bari kumwe mu bwato, ituma umuyaga uhuha ku isi, amazi atangira kugabanuka. 2Nuko amasōko yose araziba, n'ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafungwa, imvura ntiyongera kugwa. 3Mu minsi ijana na mirongo itanu amazi yagendaga agabanuka. 4Ku itariki ya cumi na karindwi y'ukwezi kwa karindwi, ubwato buhagarara kuri umwe mu misozi ya Ararati. 5Amazi agenda agabanuka kugeza ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi, maze impinga z'imisozi ziragaragara.
6Hashize indi minsi mirongo ine, Nowa akingura idirishya yari yashyize ku bwato, 7arekura icyiyoni kirasohoka kiragaruka, gikomeza kugenda kigaruka kugeza igihe amazi akamiye. 8Nowa arekura n'inuma, kugira ngo arebe ko amazi yagabanutse ku butaka. 9Ariko inuma ntiyabona aho ihagarara kuko amazi yari akiretse ku isi yose. Isubira mu bwato, Nowa atega ikiganza arayifata, ayigarura mu bwato. 10Ategereza iminsi irindwi, arongera arekura inuma isohoka mu bwato. 11Ku mugoroba igaruka mu bwato ifite mu kanwa ikibabi gitoshye cy'umunzenze. Nowa amenya atyo ko amazi yagabanutse ku isi. 12Ategereza indi minsi irindwi, arekura inuma ariko ntiyongera kugaruka.
13Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere Nowa amaze imyaka magana atandatu n'umwe avutse, amazi yari ku isi arakama. Nowa akuraho icyari gitwikiriye ubwato, abona ubutaka butangiye kumuka. 14Ku itariki ya makumyabiri na karindwi y'ukwezi kwa kabiri, isi yari imaze kumuka neza.
15Maze Imana ibwira Nowa iti: 16“Sohoka mu bwato, wowe n'umugore wawe n'abahungu bawe n'abakazana bawe. 17Sohokana n'inyamaswa n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'ibikurura inda hasi muri kumwe byose, kugira ngo byororoke bigwire bibe byinshi ku isi.”
18Nuko Nowa asohokana n'umugore we n'abahungu be n'abakazana be. 19Inyamaswa zose n'udukōko twose, n'inyoni n'ibisiga byose, n'ibikurura inda hasi byose, bisohoka mu bwato uko amoko yabyo ari.
Imana igirana amasezerano na Nowa
20Nowa yubakira Uhoraho urutambiro. Afata amwe mu matungo yose adahumanya, na zimwe mu nyoni zose zidahumanya, abitamba ho ibitambo bikongorwa n'umuriro kuri urwo rutambiro. 21Uhoraho yishimira impumuro y'ibyo bitambo, maze aribwira ati: “Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi kubera umuntu. Nubwo abantu bahorana imigambi mibi kuva bakiri bato, sinzongera kurimbura ibinyabuzima byose nk'uko nabigenje. 22Iminsi yose isi izaba ikiriho, igihe cyo kubiba n'icyo gusarura, icy'imbeho n'icy'ubushyuhe, icy'impeshyi n'icy'itumba, n'amanywa n'ijoro ntibizavaho.”

હાલમાં પસંદ કરેલ:

Intangiriro 8: BIR

Highlight

શેર કરો

નકલ કરો

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in