Intangiriro 45

45
Yozefu yibwira bene se
1Nuko Yozefu ananirwa kwiyumanganya imbere y'abagaragu be bose, avuga aranguruye ati: “Nimusohore abantu bose.” Bamaze gusohoka, asigarana na bene se maze arabibwira. 2Ararira cyane araboroga ku buryo Abanyamisiri bamwumvise, ndetse iyo nkuru igera ibwami.
3Yozefu abwira bene se ati: “Ndi Yozefu! Koko se data aracyariho?” Ariko bene se bagira ubwoba cyane, ntibagira icyo bamusubiza. 4Yozefu arababwira ati: “Nimwigire hino.” Bamaze kumwegera arakomeza ati: “Ndi Yozefu, mwene so mwagurishije bakanzana mu Misiri. 5Nimuhumure kandi ntimwirenganyirize ko mwangenje mutyo. Imana ni yo yatumye mbabanziriza kuza ino, kugira ngo izakize abantu inzara. 6None hashize imyaka ibiri inzara iteye, kandi hasigaye indi itanu nta wuzahinga ngo asarure. 7Imana yakoze igitangaza ituma mbabanziriza kugira ngo izabakize inzara, urubyaro rwanyu rutazazima.
8Si mwe rero mwatumye nza ino, ahubwo ni Imana. Ni yo yangize umutware mukuru w'umwami wa Misiri, impa kuyobora ingoro ye no gutegeka igihugu cye cyose.
9“Nimwihute musubire kwa data mumumbwirire muti: ‘Imana yampaye gutegeka Misiri yose, none tebuka unsange! 10Uzatura hafi yanjye mu ntara ya Gosheni#Gosheni: reba K1., wowe n'abana bawe n'abuzukuru bawe, n'amashyo yawe n'imikumbi yawe n'ibyo utunze byose. 11Ni ho nzaguhera ibigutunga wowe n'umuryango wawe n'amatungo yawe, utazava aho usonza kuko hasigaye indi myaka itanu y'inzara.’
12“Mwanyiboneye mwese ndetse nawe mwene mama Benyamini, nta gushidikanya ndi Yozefu! 13Nimugende rero mutekerereze data icyubahiro cyose mfite ino mu Misiri, n'ibyo mwabonye byose, kandi muzihutire kumuzana.”
14Yozefu ahobera mwene nyina Benyamini cyane, bombi bararira. 15Asoma bene se bose arira, hanyuma baraganira.
Yakobo atumirwa mu Misiri
16Inkuru yuko bene se wa Yozefu baje mu Misiri igeze ibwami, umwami n'ibyegera bye barabyishimira. 17Umwami abwira Yozefu ati: “Bwira bene so bahekeshe indogobe imitwaro yabo maze basubire muri Kanāni, 18bazagarukane na so n'imiryango yabo maze baze iwanjye. Nzabaha inzuri nziza ino mu Misiri, kandi nzabatungisha ibyiza byo muri iki gihugu.
19“Ubabwire kandi uti: ‘Nimujyane amagare kugira ngo azazane abana banyu n'abagore banyu na so, maze mugaruke mu Misiri. 20Ntimuzababazwe n'ibyo mutazashobora kuzana, kuko ibyiza byose bya Misiri bizaba ari ibyanyu.’ ”
21Bene Yakobo babigenza uko umwami yabivuze, Yozefu abaha ya magare, abaha n'impamba. 22Bose abaha imyambaro yo guhindura, ariko Benyamini amuha ikubye gatanu iy'abandi, amuha n'ibikoroto magana atatu by'ifeza. 23Yoherereza se indogobe icumi zihetse ibintu byiza byo mu Misiri, n'indogobe icumi z'ingore zihetse ingano n'imigati, n'ibindi se yagombaga kugira impamba. 24Nuko yihanangiriza bene se ati: “Ntimuzatonganire mu nzira!” Maze abasezeraho baragenda.
25Bava mu Misiri basubira muri Kanāni. Bageze kwa se Yakobo, 26baramubwira bati: “Yozefu aracyariho, ndetse ni umutegetsi mu gihugu cyose cya Misiri!” Nyamara Yakobo arumirwa ntiyabyemera. 27Nuko bamutekerereza ibyo Yozefu yababwiye byose, maze Yakobo abonye na ya magare Yozefu yari yohereje ngo bazamuzane, noneho agira akanyabugabo. 28Nuko aravuga ati: “Mbega igitangaza! Koko umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka nzajye kumureba ntarapfa.”

હાલમાં પસંદ કરેલ:

Intangiriro 45: BIR

Highlight

શેર કરો

નકલ કરો

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in