Intangiriro 35
35
Yakobo ajya i Beteli
1Imana ibwira Yakobo iti: “Jya gutura i Beteli maze unyubakireyo urutambiro, kuko ari ho nakubonekeye igihe wahungaga mwene so Ezawu.”
2Nuko Yakobo abwira umuryango we n'abo bari kumwe bose ati: “Nimukureho ibigirwamana by'abanyamahanga mufite, mwihumanure mwambare imyambaro iboneye 3maze tujye i Beteli. Nzahubakira urutambiro Imana yangobotse igihe nari mu kaga, kandi ikandinda aho nagiye hose.” 4Nuko baha Yakobo ibigirwamana bari bafite n'amaherena yo ku matwi, abitaba munsi y'igiti kinini kiri hafi y'i Shekemu. 5Batangira urugendo abatuye mu mijyi ibakikije ntibatinyuka kubakurikirana, kuko Imana yari yabateje ubwoba.
6Yakobo n'abantu bari kumwe bose bagera i Luzi ari yo Beteli, iri mu gihugu cya Kanāni. 7Ahubaka urutambiro maze aho hantu ahitirira Imana y'i Beteli, kuko ari ho Imana yamubonekeye igihe yahungaga mwene se.
8Debora#Debora: reba Intang 24.59. umuja wari warareze Rebeka, arapfa bamuhamba hepfo y'i Beteli munsi y'igiti cy'inganzamarumbu, bacyita igiti cy'amarira.
9Aho Yakobo aviriye muri Mezopotamiya, Imana yongeye kumubonekera imuha umugisha. 10Iramubwira iti:
“Witwa Yakobo,
ariko ntuzongera kwitwa utyo,
ahubwo uhereye ubu uzitwa Isiraheli.”
Nuko Imana imwita Isiraheli. 11Irongera iramubwira iti:
“Ndi Imana Nyirububasha.
Wororoke ugwire,
ukomokweho n'ubwoko bukomeye ndetse n'amoko menshi,
ube na sekuruza w'abami.
12Iki gihugu nahaye Aburahamu na Izaki ndakiguhaye,
nzagiha n'abazagukomokaho.”
13Imana imaze kuvugana na we imusiga aho irigendera.
14Aho hantu Imana yari imaze kuvuganira na Yakobo, ahashinga ibuye arisukaho divayi n'amavuta kugira ngo aryegurire Imana, 15ahita Beteli.
Ivuka rya Benyamini n'urupfu rwa Rasheli
16Yakobo n'umuryango we bimuka i Beteli. Bataragera Efurata, Rasheli araramukwa ariko atinda kubyara. 17Ibise bimurembeje umubyaza aramubwira ati: “Ihangane dore na none ubyaye umuhungu.” 18Ariko Rasheli yarasambaga. Mbere yo gupfa yita uwo mwana Benoni,#Benoni: risobanurwa ngo “umwana w'ububabare bwanjye”. ariko Yakobo we amwita Benyamini.#Benyamini: risobanurwa ngo “umwana w'ukuboko kw'iburyo”. 19Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y'umuhanda ugana Efurata ari yo Betelehemu. 20Yakobo ashinga ibuye ku mva ya Rasheli, na n'ubu riracyahashinze.
21Isiraheli akomeza urugendo, ashinga amahema hakurya y'umunara wa Ederi.
Bene Yakobo
(1 Amateka 2.1-2)
22Igihe Isiraheli yari akiri muri iyo ntara, Rubeni aryamana na Biliha inshoreke ya se, maze se arabimenya.
Yakobo yari afite abahungu cumi na babiri.
23Leya yabyaye Rubeni impfura ya Yakobo, na Simeyoni na Levi na Yuda, na Isakari na Zabuloni.
24Rasheli yabyaye Yozefu na Benyamini.
25Biliha umuja wa Rasheli yabyaye Dani na Nafutali.
26Zilipa umuja wa Leya yabyaye Gadi na Ashēri.
Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye muri Mezopotamiya.
Urupfu rwa Izaki
27Yakobo agera kwa se Izaki i Mamure, hafi ya Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni, aho Aburahamu na Izaki bari batuye. 28Izaki yaramye imyaka ijana na mirongo inani, 29yashaje neza ageza mu za bukuru hanyuma aratabaruka. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramushyingura.
હાલમાં પસંદ કરેલ:
Intangiriro 35: BIR
Highlight
શેર કરો
નકલ કરો

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001