Intangiriro 25

25
Abandi bakomoka kuri Aburahamu
(1 Amateka 1.32-33)
1Aburahamu yashatse undi mugore witwaga Ketura, 2babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. 3Yokishani abyara Sheba na Dedani. Dedani akomokwaho n'Abashuri n'Abaletushi n'Abalewumi. 4Bene Midiyani ni Eyifa na Eferi, na Hanoki na Abida na Elida. Abo bose bakomotse kuri Ketura.
5Aburahamu yaraze Izaki ibyo yari atunze byose, 6ariko abana b'inshoreke ze na bo yari yarabahaye iminani akiriho, abohereza gutura mu karere k'iburasirazuba kugira ngo batandukane na Izaki.
Urupfu rwa Aburahamu
7Aburahamu yaramye imyaka ijana na mirongo irindwi n'itanu, 8yashaje neza ageza mu za bukuru, hanyuma aratabaruka. 9Abahungu be, Izaki na Ishimayeli bamushyingura muri bwa buvumo bw'i Makipela, buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni mwene Sohari w'Umuheti. Uwo murima uri hafi y'i Mamure, 10ukaba ari wa wundi Aburahamu yari yaraguze n'Abaheti. Aho ni ho Aburahamu n'umugore we Sara bashyinguwe. 11Aburahamu amaze gupfa, Imana iha umugisha umuhungu we Izaki. Izaki yari atuye hafi y'Iriba rya Nyirubuzima undeba.
Abakomoka kuri Ishimayeli
(1 Amateka 1.28-31)
12Dore abakomoka kuri Ishimayeli, uwo Hagari Umunyamisirikazi umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu. 13Ngaya amazina y'abahungu ba Ishimayeli uko bakurikirana: impfura ye ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu, 14na Mishuma na Duma na Masa, 15na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema. 16Abo bene Ishimayeli babaye ba sekuruza b'amoko cumi n'abiri. Ni na bo bitiriwe aho bari batuye n'aho bari babambye amahema. 17Ishimayeli yabayeho imyaka ijana na mirongo itatu n'irindwi, hanyuma aratabaruka. 18Abishimayeli bari batuye mu ntara iri hagati ya Havila na Shuru, mu burasirazuba bwa Misiri ugana Ashūru. Batuye ahitaruye abandi bakomoka kuri Aburahamu.
Ivuka rya Ezawu na Yakobo
19Dore amateka ya Izaki, mwene Aburahamu. 20Izaki amaze imyaka mirongo ine avutse, arongora Rebeka umukobwa wa Betuweli w'Umunyasiriya#Umunyasiriya: cg Umwaramu. Abaramu bari ubwoko butuye hirya no hino muri Mezopotamiya no muri Siriya. wo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, akaba na mushiki wa Labani w'Umunyasiriya. 21Rebeka yari ingumba maze Izaki atakambira Uhoraho, Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda y'impanga. 22Abana bataravuka, yumva baragundagurana aribaza ati: “Ibi ni ibiki?” Ni bwo agiye kubaza Uhoraho ibyo ari byo. 23Uhoraho aramusubiza ati:
“Inda yawe irimo impanga,
hazaturukamo amoko abiri atumvikana,
ubwoko bumwe buzarusha ubundi gukomera,
Gakuru azaba umugaragu wa Gato.”
24Igihe kigeze, Rebeka abyara impanga. 25Gakuru avuka ajya gutukura, afite ubwoya bwinshi ku mubiri wose, bamwita Ezawu.#25: Mu giheburayi izina Ezawu rifitanye isano n'ubwoya. 26Hakurikiraho Gato avuka afashe agatsinsino ka Ezawu, bamwita Yakobo#Yakobo: mu giheburayi iryo zina rifitanye isano n'agatsinsino, rivuga kandi uriganya.. Icyo gihe Izaki yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse.
Ezawu agurisha ubutware bwe
27Abo bahungu barakura. Ezawu aba umuhigi kabuhariwe wirirwa ku gasozi, Yakobo we yari umuntu utuje wirirwa imuhira. 28Izaki yakundaga inyama z'umuhīgo bituma atonesha Ezawu, Rebeka we atonesha Yakobo.
29Umunsi umwe Ezawu yavuye guhīga ashonje, asanga Yakobo atetse isupu y'ibishyimbo 30aramubwira ati: “Ndashonje cyane! Mpa kuri iyo supu itukura utetse!” (Ni cyo cyatumye bamuhimba Edomu#Edomu: risobanurwa ngo “igitukura”.).
31Yakobo aramusubiza ati: “Banza umpe ubutware bwawe bw'umwana w'impfura#ubutware … impfura: mu muco w'Abaheburayi umuhungu w'impfura ni we wahabwaga umunani uruta uw'abavandimwe be, ni na we wabaga umutware w'umuryango iyo se yapfaga.!”
32Ezawu aramubwira ati: “Ese ko ngiye kwicwa n'inzara, ubwo butware buzamarira iki?”
33Yakobo aramubwira ati: “Ngaho rahira ko umpaye ubutware bwawe!”
Nuko Ezawu ararahira, agurisha Yakobo ubutware bwe. 34Yakobo aha Ezawu umugati n'isupu y'ibishyimbo. Ezawu ararya, aranywa, arangije aragenda. Uko ni ko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe bw'umwana w'impfura.

હાલમાં પસંદ કરેલ:

Intangiriro 25: BIR

Highlight

શેર કરો

નકલ કરો

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in