Luka 12

12
Kwirinda uburyarya
(Mt 10.26-27)
1Icyo gihe abantu bageze ku bihumbi n'ibihumbi bari bamaze gukorana ku buryo bakandagiranaga. Nuko Yezu atangira kubwira abigishwa be ati: “Murajye mwirinda umusemburo w'Abafarizayi, ni ukuvuga uburyarya bwabo. 2Nta gihishwe kitazahishurwa kandi nta banga ritazamenyekana. 3Ni cyo gituma ibyo mwavuze rwihishwa bizumvikana ku mugaragaro, kandi ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorerana, bizatangarizwa ahirengeye.
Kudatinya abantu
(Mt 10.28-31)
4“Ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri ntibashobore kugira ikindi barenzaho. 5Ahubwo reka mbatungire agatoki uwo mugomba gutinya: mutinye Imana, yo yamara kwica umuntu igashobora no kumuroha mu nyenga y'umuriro. Koko ndabibabwiye, mube ari yo mutinya!
6“Mbese ibishwi bitanu ntibigura udufaranga tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa. 7Ndetse n'imisatsi yanyu yose irabaze. Nuko rero ntimugatinye kuko mwe murusha kure agaciro ibishwi byinshi.
Kwemera Yezu imbere y'abantu
(Mt 10.32-33; 12.32; 10.19-20)
8“Ndababwira kandi ko umuntu wese uzanyemera imbere y'abantu, Umwana w'umuntu na we azamwemera imbere y'abamarayika b'Imana. 9Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu, Umwana w'umuntu na we azamwihakanira imbere y'abamarayika b'Imana.
10“Nuko rero umuntu wese uzavuga nabi Umwana w'umuntu azababarirwa, ariko uzatuka Mwuka Muziranenge ntazababarirwa.
11“Mu gihe bazabajyana mu nsengero imbere y'abatware n'abacamanza, ntimuzahagarike umutima mwibaza uburyo mugiye kwiregura, cyangwa icyo mugiye kuvuga. 12Igihe nikigera Mwuka Muziranenge azababwira icyo mukwiriye kuvuga.”
Kutishingikiriza ku bukungu
13Umuntu umwe muri iyo mbaga abwira Yezu ati: “Mwigisha, mbwirira mwene data tugabane ibyo data yadusigiye.”
14Yezu aramubaza ati: “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho ngo mbe umucamanza mu byanyu, cyangwa ngo mbibagabanye?” 15Nyuma abwira abari aho ati: “Muramenye mwirinde kugira umururumba, kuko umuntu atazaheshwa ubugingo n'ibyo atunze, naho byaba ari byinshi bite.”
16Nuko abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu w'umukungu wari wejeje imyaka myinshi, 17aza kwibaza ati: ‘Ndabigenza nte, ko ntafite ibigega bihagije byo guhunikamo imyaka yanjye?’ 18Hanyuma aribwira ati: ‘Nzi icyo ngiye gukora: reka nsenye ibigega byanjye nubake ibindi binini, maze nteranyirizemo ingano zanjye zose n'ibindi bintu ntunze. 19Ubwo ni bwo nzishimira ko mfite ibintu bizāmaza imyaka myinshi. Nzaruhuka ndye nywe, ndabagire!’ 20Ariko Imana iramubwira iti: ‘Waba umupfu! Ko uri bupfe iri joro, ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ ”
21Yezu yungamo ati: “Nguko uko bimerera umuntu wese wirundanyiriza ubukungu, ariko atari umukungu ku byerekeye Imana.”
Kutabunza imitima
(Mt 6.25-34)
22Yezu abwira abigishwa be ati: “Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza ikizabatunga cyangwa icyo muzambara. 23Burya ubuzima buruta ibyokurya, n'umubiri ukaruta imyambaro. 24Mwitegereze ibyiyoni: ntibibiba ntibinasarura, ntibigira ibigega cyangwa ububiko, nyamara kandi Imana irabigaburira. Mbese ntimurusha ibisiga agaciro? 25Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara#wakongēra … azamara: cg wagira icyo yongēra ku ndeshyo ye., kubera ko yabungije imitima? 26Ubwo ibyoroshye nk'ibyo birenze ububasha bwanyu, ni iki gituma mubunza imitima ku bindi? 27Mwitegereze ukuntu indabyo zikura: nta murimo zikora#nta murimo zikora: cg ntizikaraga ubudodo. nta n'imyenda ziboha, nyamara mbabwiye ko na Salomo mu bukire bwe bwose atigeze arimba nka rumwe muri zo. 28None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane?
29“Ntimugaharanire ibyo murya n'ibyo munywa, ngo mube ari byo muhozaho umutima. 30Ibyo byose abanyamahanga batazi Imana ni byo baharanira, naho mwe So azi ko mubikeneye. 31Ahubwo muharanire ubwami bwe, bityo n'ibyo bindi na byo muzabihabwa.
Kwirundanyiriza ubukungu mu ijuru
(Mt 6.19-21)
32“Mwa bushyo buto bw'Imana mwe, mwitinya kuko So yishimiye kubagabira ubwami bwe. 33Mugurishe ibyo mutunze mubitange ho imfashanyo. Mwidodere imifuka idasaza yo kubikamo, mwirundanyirize mu ijuru ubukungu butazashira. Ni ho abajura batagera, habe n'inyenzi ngo zigire icyo zihangiza. 34Aho ubukungu bwanyu buri, ni ho muzahoza umutima.”
Abagaragu bagomba kuba maso
(Mt 24.45-51)
35“Muhore mukenyeye nk'abari ku kazi, kandi amatara yanyu agumye yake. 36Mumere nk'abantu bategereje ko shebuja ava mu bukwe, kugira ngo naza agakomanga bahite bamukingurira. 37Hahirwa abagaragu shebuja azasanga bari maso! Ndababwira nkomeje ko na we azakenyera, abahe ibyicaro maze abahereze. 38Naho yaza mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bari maso baba bafite amahirwe. 39Murabizi, iyaba nyir'urugo yamenyaga isaha umujura azira, ntiyatuma acukura inzu ye! 40Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza igihe mudakeka.”
Umugaragu w'indahemuka n'umuhemu
(Mt 24.45-51)
41Petero aravuga ati: “Nyagasani, mbese ni twe twenyine uhaye icyo kigereranyo, cyangwa ni abantu bose?”
42Nyagasani Yezu aramusubiza ati: “Mubirebye, ni nde munyagikari w'indahemuka kandi uzi ubwenge, shebuja azashinga kujya aha bagenzi be ifunguro bagenewe mu gihe gikwiye? 43Ni uwo shebuja azasanga akora ibyo yamushinze, uwo mugaragu azaba ahiriwe. 44Ndababwiza ukuri ko azamwegurira ibyo afite byose. 45Nyamara uwo niyibwira ati: ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n'abaja, maze akarya akanywa agasinda, 46shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atazi amucemo kabiri, abarirwe hamwe n'abatemera Imana.
47“Umugaragu uzi ibyo shebuja ashaka kandi ntabyiteho ngo abikore, azakubitwa inkoni nyinshi. 48Naho utabizi, ariko agakora ibyamukubitisha, we azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi bazamubaza byinshi, kandi uwashinzwe byinshi bazamwaka iby'ikirenga.
Ibya Yezu bituma abantu bicamo ibice
(Mt 10.34-36)
49“Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, icyampa ukaba umaze gufatwa! 50Hariho ukuntu ngomba kubatirizwa mu mubabaro. Mbega ukuntu binteye inkeke kugeza ubwo bizarangirira! 51Mbese mutekereza ko naje kuzana amahoro ku isi? Oya. Ahubwo ndababwira ko ibyanjye bituma abantu bicamo ibice. 52Kuva ubu ni ko bizaba mu rugo rw'abantu batanu: batatu bazarwanya babiri, na babiri barwanye batatu. 53Bazicamo ibice, umugabo arwanye umuhungu we n'umuhungu arwanye se, umugore arwanye umukobwa we n'umukobwa arwanye nyina, umugore arwanye umukazana we n'umukazana arwanye nyirabukwe.”
Ibimenyetso biranga ibihe
(Mt 16.2-3)
54Yezu abwira imbaga y'abantu yari aho ati: “Igihe mubonye igicu kibuditse iburengerazuba, uwo mwanya muravuga muti: ‘Imvura igiye kugwa’, kandi ni ko biba. 55Igihe kandi mubonye umuyaga uhuha uturutse mu majyepfo, muravuga muti: ‘Hagiye gushyuha’, kandi koko ni ko bigenda. 56Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura imiterere y'isi n'ijuru, mubuzwa n'iki kugenzura iby'iki gihe?
Kwikiranura n'ukurega
(Mt 5.25-26)
57“Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora? 58Nuko rero nujyana mu rukiko n'uwo muburana, wigorore na we mukiri mu nzira kugira ngo atagushyikiriza umucamanza, na we akaguha umuporisi akagushyira muri gereza. 59Reka nkubwire: ntuzavamo utabanje gutanga amafaranga baguciye yose hatabuze na rimwe.”

હાલમાં પસંદ કરેલ:

Luka 12: BIRD

Highlight

શેર કરો

નકલ કરો

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in