Intangiriro 13

13
Aburamu atandukana na Loti
1Aburamu ava mu Misiri asubira mu majyepfo ya Kanāni, ajyana n'umugore we na Loti, n'ibyo yari atunze byose. 2Aburamu yari umutunzi cyane, akaba n'umukungu w'ifeza n'izahabu. 3Nuko agenda yimuka, ava mu majyepfo ya Kanāni asubira aho yigeze gushinga amahema hagati ya Beteli na Ayi, 4akahubaka n'urutambiro. Aburamu ahageze yambaza Uhoraho.
5Loti wari waragiye yimukana na Aburamu, na we yari afite amashyo n'imikumbi n'abagaragu. 6Kubera ko Aburamu na Loti bari batunze cyane, urwuri ntirwari rukibahagije ku buryo bakomeza guturana. 7Ubwo kandi Abanyakanāni n'Abaperizi na bo bari batuye muri icyo gihugu. Bukeye abashumba ba Aburamu n'aba Loti batonganira urwuri.
8Nuko Aburamu abwira Loti ati: “Dore turi umuryango umwe, nta mahane akwiye kuba hagati yacu cyangwa hagati y'abashumba bacu. 9None reka dutandukane. Hitamo aho wishakiye mu gihugu hose, nanjye ndagana ahasigaye.”
10Loti ni ko guterera amaso abona ikibaya cyose cya Yorodani kugera i Sowari gifite amazi menshi. Cyari kimeze nk'ubusitani bw'Uhoraho cyangwa ikibaya cya Nili mu Misiri. Icyo gihe Uhoraho yari atararimbura imijyi ya Sodoma na Gomora. 11Nuko Loti ahitamo ikibaya cyose cya Yorodani cyari giherereye iburasirazuba, arimuka atandukana na se wabo. 12Aburamu aguma mu gihugu cya Kanāni, naho Loti ashinga amahema hafi ya Sodoma, umwe mu mijyi yari muri icyo kibaya. 13Abanyasodoma bari abagome kandi bagacumura ku Uhoraho bikabije.
Aburamu yimukira i Heburoni
14Loti amaze kwimuka, Uhoraho abwira Aburamu ati: “Terera amaso uhereye aho uri, maze werekeze mu majyaruguru no mu majyepfo, iburasirazuba n'iburengerazuba. 15Icyo gihugu cyose ubonye nzakiguha burundu wowe n'urubyaro rwawe. 16Nzabagwiza babe benshi nk'umukungugu. Nk'uko nta wushobora kubara umukungugu, ni ko nta wuzashobora kubara abazagukomokaho! 17Haguruka utambagire igihugu impande zose kuko nzakiguha.” 18Nuko Aburamu yimura amahema ye ajya gutura hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure, ahagana i Heburoni. Nuko ahubakira Uhoraho urutambiro.

હાલમાં પસંદ કરેલ:

Intangiriro 13: BIRD

Highlight

શેર કરો

નકલ કરો

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in