Luka 8
8
Abagore bakurikiraga Yezu
1Nuko Yezu ashyira nzira, azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. 2Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara; barimo Mariya bise Madalena, wari wameneshejwemo roho mbi ndwi#8.2 roho mbi ndwi: kubera ko yari amaze gukizwa indwara ikomeye cyangwa ibyaha byinshi, uwo mugore yihambiriye kuri Yezu n’umutima we wose. Azaba ahagaze imbere y’umusaraba (Yh 19,25), ni na we Yezu azabonekera bwa mbere amaze kuzuka (Yh 20,11–18).; 3hari na Yohana muka Shuza, umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite.
Umugani w’umubibyi
(Mt 13.1–9; Mk 4.1–9)
4Nuko abantu benshi bamaze guterana, baturutse mu migi yose bamusanga, Yezu ababwiza uyu mugani ati 5«Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba imbuto ye. Igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira; barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere zirazirya zose. 6Izindi zigwa mu mabuye; zimaze kumera ziruma, kuko zabuze amazi. 7N’izindi zigwa mu mahwa; amahwa arakura, arazipfukirana. 8Izindi zigwa mu butaka bwiza; ziramera, zera imbuto karijana.» Amaze kuvuga atyo, atera hejuru, ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»
Igituma Yezu avugira mu migani
(Mt 13.10–13; Mk 4.10–12)
9Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. 10Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana; naho abandi bakabwirwa mu migani, ’kugira ngo barebe boye kubona, bumve boye gusobanukirwa.’#8.10 boye gusobanukirwa: reba Izayi 6,9.
Yezu asobanura umugani w’umubibyi
(Mt 13.18–23; Mk 4.13–20)
11Dore rero icyo uwo mugani uvuga: imbuto ibibwa ni ijambo ry’Imana. 12Abameze nk’imbuto zaguye iruhande rw’inzira ni abumva iryo jambo, hanyuma Sekibi akaza, akarikura mu mutima wabo, agira ngo batemera, bagakira. 13Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengeremo ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato; ibishuko byaza, bagahita bacika intege. 14Abameze nk’imbuto zaguye mu mahwa, ni abumva ijambo, ariko imihihibikano n’ubukungu n’amaraha y’isi bikabapfukirana, bikababuza kwera imbuto. 15Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza, ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo.
Umugani w’itara
(Mk 4.21–25)
16Nta muntu ucana itara ngo arishyire mu nsi y’ikibindi, cyangwa mu nsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko, agira ngo rimurikire abinjira bose. 17Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye. 18Mwitondere rero uburyo mwumva aya magambo. Kuko ufite byinshi, ari we uzongererwa; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka.»
Bene wabo wa Yezu ni bande?
(Mt 12.46–50; Mk 3.31–35)
19Nuko nyina wa Yezu n’abavandimwe be baza bamusanga, ariko babura uko bamugeraho kubera abantu benshi bari bamukikije. 20Babimenyesha Yezu bati «Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze barifuza ko mubonana.» 21Arabasubiza ati «Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza.»
Yezu acubya umuhengeri
(Mt 8.23–27; Mk 4.35–41)
22Umunsi umwe, Yezu ajya mu bwato ari kumwe n’abigishwa be. Arababwira ati «Twambuke ikiyaga, dufate hakurya.» Nuko bagana amazi magari. 23Mu gihe bambuka, Yezu arasinzira. Nuko haza umuhengeri, ubwato buravoma, benda kurohama. 24Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Mwigisha, Mwigisha, turashize!» Nuko arakanguka, akangara umuyaga n’umuvumba w’amazi. Birahosha haza ituze. 25Arababwira ati «Ukwemera kwanyu kuri he?» Bagira ubwoba, baratangara, bakabazanya bati «Uyu ni muntu ki, ugeza aho gutegeka imiyaga n’imivumba bikamwumvira!»
Yezu akiza uwahanzweho na roho mbi
(Mt 8.28–34; Mk 5.1–20)
26Bakukira mu gihugu cy’Abanyageraza giteganye n’icya Galileya. 27Yezu ageze imusozi, asanganirwa n’umuntu uturutse mu mugi, wahanzweho na roho mbi. Yari amaze igihe kirekire atikoza imyambaro, nta n’inzu yabagamo, ahubwo yiberaga mu marimbi.
28Abonye Yezu, amwikubita imbere, maze atera hejuru cyane, ati «Uranshakaho iki, Yezu mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwinginze, winyica urubozo.» 29Roho mbi yavuze ibyo kubera ko Yezu yari yatangiye kuyitegeka ngo ive muri uwo muntu. Koko rero, roho mbi yamuhangagaho kenshi; bakamubohesha iminyururu amaboko n’amaguru bagira ngo adacika, ariko akarenga agaca ingoyi, maze roho mbi ikamujyana kwangara ku gahinga. 30Yezu aramubaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Aramusubiza ati «Nitwa Gitero.» Kumusubiza atyo yabitewe n’uko roho mbi nyinshi zari zaramwaritsemo. 31Nuko zimwingingira kutazitegeka gusubira mu nyenga#8.31 mu nyenga: roho mbi ziringingira Yezu kutazitegeka gusubira aho zagenewe kuguma: ni mu kuzimu, nk’uko Abayahudi babitekerezaga..
32Ubwo aho ngaho hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga kuri uwo musozi. Roho mbi zinginga Yezu ngo azireke zigire muri izo ngurube, arazemerera. 33Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zijya mu ngurube, maze uwo mukumbi ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu kiyaga, urarohama.
34Abashumba babibonye barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro. 35Abantu b’aho barahurura, baza kureba ibyabaye. Bageze iruhande rwa Yezu, basanga wa muntu roho mbi zari zavuyemo yicaye imbere ye#8.35 yicaye imbere ye: umutima w’uwo muntu wuzuye ibyishimo, maze ashimira Yezu. Ni ko kumwicara imbere yifashe nk’uko umwigishwa yifata imbere y’umwigisha (reba 8,38)., yambaye, kandi yagaruye ubwenge. Nuko bagira ubwoba. 36Abari babibonye, babatekerereza ukuntu uwo muntu wari wahanzweho na roho mbi yakize. 37Nuko abaturage bose bo mu gihugu cy’Abanyageraza basaba Yezu ngo abavire aho, kuko bari bafite ubwoba bwinshi. Yezu yurira ubwato aragenda.
38Nuko uwo muntu roho mbi zari zavuyemo, aramusaba ngo bibanire. We rero amusezerera, amubwira ati 39«Ahubwo taha, maze utekerereze abandi ubuntu Imana yakugiriye.» Uwo muntu aragenda, atangaza mu mugi wose ibyo Yezu yari yamugiriye.
Yezu akiza umugore, akazura n’umukobwa wa Yayiro
(Mt 9.18–26; Mk 5.21–43)
40Yezu agarutse, abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje. 41Nuko haza umuntu witwa Yayiro, akaba umutware w’isengero. Apfukamira Yezu, aramwinginga ngo aze iwe, 42kuko umukobwa we wari ufite nk’imyaka cumi n’ibiri yendaga gupfa. Mu gihe aganayo, rubanda bamubyiganaho.
43Ubwo rero hakaba umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, ntihagira n’umwe ushobora kumukiza. 44Amuturuka inyuma, akora ku ncunda z’igishura cye; ako kanya amaraso arakira. 45Nuko Yezu arabaza ati «Ni nde unkozeho?» Bose barahakana. Petero aramusubiza ati «Mwigisha, ni aba bantu bagukikije, bakubyiga!» 46Yezu asubiramo ati «Hari umuntu unkozeho, kuko numvise ububasha bumvamo.» 47Umugore abonye ko yamenyekanye, aza ahinda umushyitsi, maze apfukama imbere ya Yezu, avugira mu ruhame icyatumye amukoraho, n’uko yahereyeko akira ako kanya. 48We rero aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije, genda amahoro.»
49Mu gihe akivuga ibyo, haza umuntu uvuye kwa wa mutware w’isengero, aramubwira ati «Umukobwa wawe amaze guca; reka kurushya Umwigisha.» 50Yezu abyumvise abwira Yayiro ati «Witinya! Upfa kwemera gusa, arakira.» 51Ageze mu rugo, ntiyatuma hari uwinjirana na we mu nzu, kereka Petero na Yakobo na Yohani, hamwe na se na nyina b’umwana. 52Bose baramuririraga, kandi bashavujwe na we. Yezu aravuga ati «Mwirira: umukobwa ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye#8.52 arasinziriye: ntawashidikanya ko uwo mwana yari yapfuye koko; Yezu yavuze atyo agira ngo abamenyeshe ko amuzura. Ku bantu bamwemera bose rero, urupfu ni nk’ibitotsi bazakangukamo bakinjira mu bugingo bw’iteka..» 53Baramuseka, kuko bari bazi neza ko umwana yapfuye. 54Naho we amufata ukuboko, aramuhamagara ati «Mwana, kanguka.» 55Umukobwa agarura akuka, ako kanya arahaguruka. Nuko Yezu ategeka ko bamugaburira. 56Ababyeyi be baratangara cyane, ariko ababuza kugira uwo babwira#8.56 uwo babwira: Yezu ntashaka ko abantu bamugana kubera ko akiza abarwayi kandi agakora n’ibindi bitangaza byinshi. Ahubwo arashaka ko bamugana babitewe no kwifuza gutega amatwi Ijambo ry’Imana. ibimaze kuba.
Sélection en cours:
Luka 8: KBNT
Surbrillance
Partager
Copier

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.