Logo YouVersion
Îcone de recherche

Luka 17

17
Yezu aha abigishwa be inyigisho zinyuranye
(Mt 18.6, 7, 21; 17.20; Mk 9.42)
1Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho! 2Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya. 3Murabyitondere!
Umuvandimwe wawe nagucumuraho, ubimuhane ukomeje, maze niyicuza, umubabarire. 4Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi avuga ati ’Ndabyicujije’, uzamubabarire.»
5Nuko intumwa zibwira Yezu ziti «Twongerere ukwemera.» 6Nyagasani arabasubiza ati «Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo#17.6 impeke y’ururo: Yezu aratanga urugero rw’akari gato mu mbuto zose, ashaka kumvisha icyo ari cyo ukwemera nyako., mwabwiye iki giti cya boberi muti ’Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira.
Kuba abagaragu biyoroshya
7Ni ko se, ni nde muri mwe wagira umugaragu umuhingira cyangwa akamuragirira amatungo, yataha akamubwira ati ’Banguka uze ufungure’? 8Ahubwo ntazamubwira ati ’Banza ujye kuntekera, ukenyere umpereze, kugeza ndangije kurya no kunywa; hanyuma nawe ubone kurya no kunywa’? 9Mbese shebuja yashimira uwo mugaragu we ko yarangije ibyo yari yategetswe? 10Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti ’Turi abagaragu nk’abandi#17.10 nk’abandi: no mu ntumwa ubwazo, nta n’umwe ukwiye kwishongora yemeza ko yakoze ibintu by’agatangaza, cyangwa se ngo avuge ko nta n’umwe ushoboye kumusimbura.: twakoze ibyo twari dushinzwe.’»
Ababembe cumi
11Yezu yari mu rugendo, anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu. 12Ageze mu rusisiro, ababembe cumi baza bamugana, bahagarara ahitaruye. 13Nuko barangurura ijwi, bati «Yezu, Mwigisha, tubabarire!» 14Ababonye, arababwira ati «Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.» Bakiri mu nzira barakira. 15Umwe muri bo, abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. 16Nuko amwikubita imbere, yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya. 17Yezu araterura aravuga ati «Mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda bari hehe? 18Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga?» 19Nuko aramubwira ati «Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragukijije.»
Uko Ingoma y’Imana yamamara
20Abafarizayi baramubaza bati «Ingoma y’Imana izaza gihe ki?» Yezu arabasubiza ati «Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, 21ngo bagire bati ’Ngiyi, ngiriya.’ Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo#17.21 ibarimo: Ingoma y’Imana yatangiriye ku buryo butagaragara mu mitima y’abakiriye inyigisho za Yezu nta buryarya.
Umunsi w’Umwana w’umuntu
(Mt 24.26–27; 24.37–39)
22Yongera kubwira abigishwa be, ati «Hazaza igihe muzifuza kubona nibura umwe#17.22 umwe mu minsi: icyo abigishwa bazifuza si ukongera kubona umwe mu minsi y’imibereho ya Yezu hano ku isi, si no kubona umunsi azigaragarizaho mu ikuzo, ahubwo ni ukunezezwa n’umwe mu minsi izawukurikira. mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona. 23Bazababwira bati ’Dore nguyu, nguriya.’ Ntimuzajyeyo, ntimuzirukireyo. 24Koko rero, nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’isi, ukabonekera mu rundi, ni ko n’Umwana w’umuntu azaza#17.24 azaza ku munsi: Ingoma y’Imana yigaragaza mu bihe bibiri: n’ubu iriho kuko yatangiye ku buryo butagaragara mu mitima y’abemera kuyakira. Ariko kandi hari n’umunsi izatugwa gitumo, ikerekana ikuzo ryayo ryose, ku munsi Yezu azagaruka mu bubasha bwinshi. ku munsi yigeneye. 25Ariko agomba kubanza kubabara cyane, kandi abantu b’iyi ngoma bamwihakane.
26Mbese nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. 27Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose. 28Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo igihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza, kandi barahingaga bakubaka; 29ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. 30Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho. 31Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu, ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira. 32Nimwibuke umugore wa Loti!
33Uwihambira ku bugingo bwe, azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana. 34Ndabibabwiye: muri iryo joro, abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare. 35Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare.» (36 . . . )#17.36 ( . . . ): hari ubwo bongeraho iyi nteruro: «Abagabo babiri bazaba bari kumwe mu murima; umwe azafatwa, undi asigare.»
37Abigishwa ni ko kumubaza bati «Ibyo bizabera hehe, Nyagasani?» Arabasubiza ati «Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira#17.37 zizakoranira: Yezu arabasubiza abacira umugani wo mu kiyahudi ashaka kubabwira ngo: igihe nikigera ntimuzashidikanya, muzakibwirwa. Bizaba nk’uko inkongoro zitabura gukoranira aho zabonye amahaho.

Sélection en cours:

Luka 17: KBNT

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi