Logo YouVersion
Îcone de recherche

Yohani 3

3
Yezu na Nikodemu
1Mu Bafarizayi, hari umugabo witwaga Nikodemu#3.1 Nikodemu: ni umwe mu bari bagize Inama Nkuru y’Abayahudi; yagiye agerageza gushyigikira Yezu no kumurwanaho (7.48–52; 12,42), ndetse no mu ihambwa rye Nikodemu yari ahari., akaba umwe mu Bayahudi b’abategetsi. 2Nuko aza nijoro asanga Yezu, aramubwira ati «Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana.» 3Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri#3.3 ubwa kabiri: mu kigereki bakoresha ijambo risobanura ibintu bibiri icyarimwe, ari byo «ubwa kabiri» kandi ngo «biturutse mu ijuru». Yezu arashaka kutwumvisha ko iryo vuka rishya ari ryo shingiro ry’ubugingo bushya duhabwa n’Imana ku bwa Roho wayo.4Nikodemu aramubwira ati «Umuntu ashobora ate kuvuka, kandi ashaje? Yashobora se gusubira mu nda ya nyina ngo yongere avuke?» 5Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri koko: umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana. 6Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho. 7Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka ubwa kabiri. 8Umuyaga#3.8 umuyaga: na hano inyandiko y’ikigereki yakoresheje ijambo risobanura ibintu byinshi icyarimwe: umuyaga, umwuka, roho. Yezu yakoresheje icyo kigereranyo cy’umuyaga rero, agira ngo adusobanurire uko Roho Mutagatifu akorera mu bemera. uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho.» 9Nikodemu aramubaza ati «Ese ibyo bishobora kubaho bite?» 10Yezu aramusubiza ati «Ukaba umwigisha muri Israheli, maze ibyo ntubimenye? 11Ndakubwira ukuri koko: tuvuga ibyo tuzi, tugahamya n’ibyo twabonye, ariko ntimwemere ibyo duhamya. 12Niba mutemera mbabwira ibintu byo mu isi, muzemera mute nimbabwira ibyo mu ijuru? 13Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru. 14Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu#3.14 inzoka mu butayu: ni ya nzoka y’umuringa Musa yigeze gucurisha, agira ngo akize Abayisraheli ibikomere byokera by’inzoka zabarumiye mu butayu (Ibar 21,8–9). Bityo rero, n’umuntu wese uzareba Kristu yererejwe ku musaraba kandi akamwemera, na we azakizwa., ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, 15kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.»
16Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka. 17Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi. 18Umwemera wese ntacirwa urubanza, ariko utemera aba yaciriwe urubanza, kuko atemera izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana. 19Dore urwo rubanza urwo ari rwo: ni uko urumuri rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuri, kuko ibikorwa byabo byari bibi. 20Koko rero ukora ibibi wese, yanga urumuri kandi ntarwegere, agira ngo ibyo akora bitagaragara. 21Naho rero ukora iby’ukuri, ajya ahabona, agira ngo agaragaze ko ibyo akora biba bikorewe Imana.
Yohani Batisita yongera kuvuga Yezu uwo ari we
22Ibyo birangiye, Yezu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cya Yudeya, agumanayo na bo, kandi arabatiza. 23Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni, hafi ya Salimu, kuko hari amazi menshi, abantu bakaza kuhabatirizwa. 24Icyo gihe, Yohani yari atarafungwa.
25Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n’Abayahudi bapfa umuhango wo kwiyuhagira. 26Basanga Yohani, baramubwira bati «Mwigisha, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorudani, ugatanga ubuhamya bumwerekeyeho, dore na we arabatiza, kandi bose baramusanga.» 27Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru. 28Ni mwe ntanzeho abagabo b’uko navuze ko ntari Kristu, ahubwo ko natumwe kumuteguriza. 29Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo binsabye. 30Koko ni we ugomba gukura, naho jye ngaca bugufi.»
31Uza aturutse hejuru, aba asumbye bose; naho uza aturutse mu isi, aba ari uw’isi, kandi avuga iby’isi. Uza aturutse mu ijuru aza asumbye bose; 32ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise, nyamara nta muntu n’umwe wakira ibyo ahamya. 33Uwakira ibyo ahamya, aba yemeza ko Imana ari Inyakuri. 34Uwo Imana yatumye, avuga amagambo y’Imana, kuko Imana itamuha Roho wayo imugerera. 35Imana Data ikunda Mwana, kandi ibintu byose yabishyize mu maboko ye. 36Uwemera Mwana agira ubugingo bw’iteka, uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho.

Sélection en cours:

Yohani 3: KBNT

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi