Petero, iya 2 2
2
Nimwirinde abigishabinyoma
1Uko habayeho abahanurabinyoma mu muryango wa Israheli, ni na ko muri mwe hazaduka abigishabinyoma bazana rwihishwa inyigisho zitera amakimbirane, bigeza n’aho bihakana Umutware wabacunguye, bityo ntibazatinde kwikururira ubucibwe. 2Hari benshi kandi bazabakurikira muri ubwo buyobe bwabo, maze batume inzira y’ukuri isuzugurika. 3Ubugugu bwabo buzabatera kubashakaho inyungu, babarye imitsi, babashukisha akarimi keza. Nyamara kuva kera urubanza rwabo rwaraciwe, n’ubucibwe bwabo ntiburi kure.
4Koko rero, Imana ntiyababariye abamalayika bacumuye#2.4 abamalayika bacumuye: uruhererekane rwose rw’Abayahudi n’abakristu, rwigisha ko bamwe mu bamalayika bigometse ku Mana, maze bagahinduka babi. Akenshi inkuru yavuzwe mu gitabo cy’Intangiriro 6,2, yerekeye uko abahungu b’Imana bacumuranye n’abakobwa b’abantu, ni yo bitaga icyo cyaha cy’abamalayika., ahubwo yaraboretse, ibagabiza umwijima wo mu nyenga y’ikuzimu, kugira ngo bategereze gucirwa urubanza. 5Nta n’ubwo yababariye isi ya kera, ahubwo yazanye umwuzure urenga ku isi y’abagome, ariko yizigamira Nowa, umwe muri ba bandi munani barokotse, kuko yamamazaga iby’ubutungane. 6Hanyuma itsemba imigi ya Sodoma na Gomora, iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abagome bo mu bihe byakurikiyeho. 7Irongera irokora intungane Loti#2.7 intungane Loti: reba Intg 19,1–29., wari washavujwe n’imibereho y’abo bagome b’ibyomanzi; 8kuko iyo ntungane yari ituye rwagati muri bo, igahora ibabona kandi ikabumva, maze uko bukeye umutima we uharanira ubutungane ugahora ubabaye cyane, kubera ibikorwa byabo biteye ishozi. 9None rero, Nyagasani ashobora kuvana mu magorwa abamuyobotse, naho abagome akabarindiriza umunsi w’urubanza kugira ngo bahanwe: 10abo aheraho mbere na mbere, ni abatwarwa n’irari ribi ry’umubiri, maze bagahinyura ubutegetsi bw’Imana.
Abo biyemera, bagashira isoni, ntibatinya no gutuka Abakujijwe#2.10 Abakujijwe: abo Petero yita Abakujijwe, ni ba bamalayika bahindutse babi. Abamalayika bakomeje kuba beza ntibatinyutse kubatuka, kuko bari bazi ko igihano cya bariya Bakujijwe kizagenwa n’Imana. Naho abo bigishabinyoma Petero arwanya, bo batinyutse kubatuka! Ngabo rero abantu bishyira hejuru y’abamalayika! Reba na Yuda 8–9.; 11nyamara abamalayika n’ubwo basumbya abo Bakujijwe imbaraga n’ububasha, ntibahangara kubatuka bene ako kageni mu maso ya Nyagasani. 12Ariko abo bantu, bakoreshwa na kamere yabo nk’inyamaswa zitagira ubwenge, zivukira gufatwa mu mutego no kubora, bagatuka ibyo batazi, bazabora nk’izo nyamaswa nyine; 13bazaronke batyo igihembo cy’ubugome bwabo. Bishimira kwiyandarika ku mugaragaro; ni abantu buje ingeso mbi n’imyanda, bagahimbazwa no kubariganya ndetse n’igihe baba bamaze kurengwa basangira namwe. 14Amaso yabo yatwawe n’ubusambanyi gusa, ntibahage ibyaha; bagashukashuka bene imitima idafashe; bakaba aba mbere mu kurarikira ibibi, bityo bakaba ibyohe. 15Bitaruye inzira iboneye, bayoba bakurikira inzira ya Balamu#2.15 inzira ya Balamu: reba Ibarura 22,2—23.24 na Yuda 11 (n’igisob.) mwene Bewori wemeye gushukwa n’igihembo cy’ubugome, 16ariko uwo muhanuzi aza guhanirwa ukutumvira kwe, igihe indogobe ye, yo nyamaswa idashobora kuvuga, ivuze nk’umuntu ikaburizamo ubusazi bwe.
17Abo bantu ni nk’amariba atagira amazi, cyangwa ibicu bihuherwa n’umuyaga; bakaba bazigamiwe umwanya mu mwijima w’icuraburindi. 18Koko rero, bungikanya ibigambo bitagira shinge na rugero, maze ibyifuzo bibi by’umubiri bigatuma bashukashuka abari bakimara kwitandukanya n’abantu bakiri mu mafuti. 19Babasezeranya ubwigenge kandi na bo ubwabo ari abacakara b’ingeso mbi, kuko buri muntu ari umucakara w’icyamutsinze. 20Abigobotoye ubwandure bw’isi babikesheje kumenya Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu, iyo bwongeye kubapfukirana no kubategeka, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba umwaku; 21byajyaga kurutaho kuri bo iyo batamenya inzira y’ubutungane, aho guhita birengagiza itegeko ritagatifu bamenyeshejwe. 22Ibyababayeho bihuje mu by’ukuri n’uyu mugani ugira uti «Imbwa yasubiye ku birutsi byayo».#2.22 ku birutsi byayo: reba Imigani 26,11. cyangwa ngo «Ingurube ikimara kwiyuhagira yongeye kwivuruguta mu isayo.»
Sélection en cours:
Petero, iya 2 2: KBNT
Surbrillance
Partager
Copier
Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.