Yohani, iya 1 3
3
1Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi tukaba turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. 2Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri. 3Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk’uko na We ari umuziranenge. 4Umuntu wese ukora icyaha#3.4 ukora icyaha: kugira ngo tube abana b’Imana, icya mbere ni ukwihanaguraho icyitwa icyaha cyose (3.3–10). Yohani aragaruka rero ku byo yavuze muri 1,8—2.2., aba arwanyije itegeko, kuko icyaha ari ukurwanya itegeko. 5Ariko rero muzi ko Yezu yazanywe no kuvanaho ibyaha, kandi akaba nta cyaha kiba muri We. 6Umuntu wese ugumye muri We, ntiyongera gucumura ukundi. Naho ucumura wese ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.
7Twana twanjye, ntihakagire ubayobya. Umuntu ukora ibitunganye aba ari intungane, nk’uko Yezu ari intungane. 8Naho ukora icyaha, aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro#3.8 kuva mu ntangiriro: reba Intangiriro 3,1–15.. Ngicyo icyatumye Umwana w’Imana yigaragaza: ni ukugira ngo arimbure ibikorwa bya Sekibi. 9Umuntu wese wabyawe n’Imana, ntaba agishoboye gukora icyaha, kuko imbuto yayo iba imurimo; ntashobora rero gukora icyaha ukundi, kuko yabyawe n’Imana. 10Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye, cyangwa ntakunde umuvandimwe we, ntakomoka ku Mana.
Urukundo rwa kivandimwe#3.10 Urukundo rwa kivandimwe: ikindi cya ngombwa ngo tube abana b’Imana, ni ugukurikiza amategeko, cyane cyane iryo gukundana (3.11–24). Mugereranye na 2,3–11.
11Dore rero ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiriro: tugomba gukundana. 12Ntitukagenze nka Kayini#3.12 Kayini: reba Intangiriro 4,1–8., we wakomokaga kuri Sekibi, agahotora umuvandimwe we. Yamuhotoye abitewe n’iki? Ni uko ibikorwa bye byari bibi, naho iby’umuvandimwe we bikaba bitunganye.
13Bavandimwe, ntimugatangazwe n’uko ab’isi babanga. 14Twebwe tuzi ko twambutse, tuva mu rupfu tukajya mu bugingo, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakunda, yapfuye ahagaze. 15Umuntu wese wanga umuvandimwe we, ni umwicanyi; kandi muzi ko umwicanyi uwo ari we wese atagira ubugingo buhoraho muri we.
16Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Yezu ubwe yemeye guhara amagara ye kubera twebwe. Natwe rero tugomba guhara amagara yacu kubera abavandimwe bacu. 17Niba umuntu atunze iby’isi, maze yabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe, urukundo rw’Imana rwamubamo rute? 18Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. 19Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana; 20kuko n’aho umutima wacu waducira urubanza, tuzi ko Imana isumba kure umutima wacu, kandi ko ibona byose. 21Nkoramutima zanjye, niba umutima wacu udafite icyo udushinja, dufite amizero yuzuye ku Mana, 22maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo, kandi tugakora ikiyinyura. 23Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse. 24Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.
Sélection en cours:
Yohani, iya 1 3: KBNT
Surbrillance
Partager
Copier
Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.