YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 7

7
Abavandimwe barindwi na nyina bahorwa ukwemera#7.1 Abavandimwe barindwi . . . bahorwa ukwemera: kimwe na wa mukambwe Eleyazari, abo bavandimwe barindwi hamwe na nyina ubabyara bazubahwa cyane n’Abayahudi, ndetse n’abakristu bo mu bihe byose. Kuri twebwe, abo ni bo babimburiye abahowe Imana bo mu Isezerano rishya, ba bandi bose bemeye guhara amagara yabo bazira ko bemeye Imana na Yezu Kristu, uhereye kuri Mutagatifu Sitefano kugeza na n’ubu.
1Bukeye, baza gufata na none abavandimwe barindwi hamwe na nyina, umwami abakubitisha imikwege n’imirya y’ibimasa, ashaka kubahatira kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’amategeko. 2Nuko umwe muri bo arabavugira, ati «Mbese icyo utubaza cyangwa se wifuza kutumenyaho ni iki? Twiteguye gupfa, aho guca ku mabwiriza y’abasekuruza bacu.» 3Umwami biramurakaza cyane, ategeka ko bacanira ibikarayi n’ingunguru. 4Bimaze gutukura, ategeka ko baca ururimi rw’uwari wabavugiye, bakamwunaho uruhu rwo ku mutwe, bakamuca ibirenge n’ibiganza abavandimwe be na nyina babireba. 5Igihe amaze guhinduka agahirivi, ategeka ko bamwegereza umuriro bakamukaranga ku gikarayi agihumeka. Uko umwotsi wacucumukaga mu gikarayi waragendaga ukagera kure, abandi bo bagahumurizanya, hamwe na nyina, ngo bapfe gitwari, bagira bati 6«Nyagasani Imana arareba kandi mu by’ukuri adufitiye impuhwe, nk’uko Musa yabivuze yeruye mu ndirimbo igira iti ’Kandi azagirira impuhwe abagaragu be.’»
7Uwa mbere ngo amare gupfa bene ako kageni, bazana n’uwa kabiri na we ngo yicwe urw’agashinyaguro. Bamaze kumwunaho uruhu rwo ku mutwe n’imisatsi, baramubaza bati «Urashaka se kurya ingurube batarinze kugucagaguramo uduce?» 8Ariko we abasubiza mu rurimi rw’abasekuruza be, agira ati «Oya!» Ni yo mpamvu yatumye na we bamwica urubozo nk’uwa mbere. 9Igihe agiye kunogoka, aravuga ati «Wa mugome we! Uratwambura ubu buzima turimo, ariko Umwami w’isi azatuzura#7.9 azatuzura: iyi nkuru yose irahamya icyizere gikomeye abo bantu bari bafite cy’uko nyuma y’urupfu bazazuka, bakabaho iteka iruhande rw’Imana; reba n’imirongo ya 11, 14, 23, 29, 36. Aha ngaha, kimwe no muri Dan 12,2 na Buh 3–5, ni ho dusanga ubwa mbere inyigisho zeruye, zerekeye izuka ry’abapfuye., tubeho iteka, twebwe dupfuye duhowe Amategeko ye.»
10Nyuma y’uwo batangira kubabaza n’uwa gatatu. Ahera ko azana ururimi nk’uko bari babimusabye, arambura n’amaboko nta mususu. 11Nuko avugana ubutwari, ati «Iyi myanya y’umubiri nyikesha Nyir’ijuru, ariko ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye ndayisuzuguye, kandi ni We nizeye ko azayinsubiza.» 12Umwami ubwe n’abari kumwe na we batangazwa n’ubutwari bw’uwo musore, wahinyuraga ububabare.
13Uwo nguwo amaze gupfa, basingira uwa kane, na we bamubabaza kuri ubwo buryo. 14Agiye kunogoka, aravuga ati «Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu upfanye icyizere uhabwa n’Imana cy’uko izakuzura; kuko wowe udateze kuzukira ubugingo buhoraho.»
15Nuko bazana n’uwa gatanu, na we baramubabaza. 16Ariko we atumbira umwami, aramubwira ati «Ni koko, ufite ububasha ku bantu, ugakora icyo wishakiye n’ubwo uzapfa nk’abandi. Nyamara ariko, ntiwibwire ko Imana yatereranye umuryango wacu. 17Wowe rero, ihangane iminsi mikeya uzabona ububasha bwayo bukomeye, n’ukuntu buzagutera umubabaro wowe n’urubyaro rwawe.»
18Nyuma y’uwo nguwo bazana n’uwa gatandatu; ajya gupfa aravuga ati «Ntiwibeshye, kuko ubu bubabare bwose ari twebwe twabwiteye igihe ducumuye ku Mana yacu bwite. Ni cyo gitumye tugwiririwe n’aya makuba akabije. 19Nyamara nawe, ntiwibwire ko utazahanwa, ubwo wubahutse kurwanya Imana.»
20Nyina ubabyara rero aba agatangaza rwose n’intibagirana, we wabonaga abahungu be barindwi bicirwa umunsi umwe, nyamara akiyumanganya gitwari, kuko yari yiringiye Nyagasani. 21Yashishikazaga buri wese muri bo mu rurimi rw’abasekuruza be. Uko yakuzuye ibitekerezo bitunganye, akanayoborwa n’ubutwari bwa kigabo, uwo mugore yabwiraga abahungu be, ati 22«Uko nabasamye sinkuzi; si jye wabagabiye umwuka n’ubugingo, si nanjye watunganyije ingingo za buri wese muri mwe. 23Ni cyo gituma Umuremyi w’isi, we wahanze muntu akaba n’inkomoko y’ibintu byose, azabagirira impuhwe akabasubiza umwuka n’ubugingo, ubwo mwiyanze ubwanyu kubera urukundo mufitiye Amategeko ye.»
24Antiyokusi abyumvise#7.24 abyumvise: uwo mubyeyi n’abana be baravugana mu kiyahudi, bityo umwami ntashobore kubumva kuko yari azi ikigereki cyonyine., yibwira ko bamusuzuguye, ndetse akeka ko bamututse. Ni ko guhendahenda umuhererezi wari ukiri muzima, ndetse anamusezeranya mu ndahiro ko azamukungahaza, akadamarara, akazamugira incuti kandi akamushinga imirimo ikomeye naramuka aretse imigenzo y’abasekuruza be. 25Ariko wa musore ntiyabyitaho, umwami ni ko guhamagaza nyina umubyara, amusaba kumugira inama ngo akunde akize ubuzima bwe. 26Amaze kumwinginga igihe kirekire, yemera kugira umuhungu we inama. 27Nuko nyina aramwiyegereza, ari na ko ahema wa mugome, amubwira mu rurimi rw’abasekuruza be, ati «Mwana wanjye, mbabarira jye wagutwaye mu nda amezi cyenda yose, nkakonsa imyaka itatu, nkakugaburira kandi nkakurera kugeza uko ungana uku, ari jye ukwitaho. 28Ndakwinginze, mwana wanjye, ubura amaso witegereze ijuru n’isi, urebe ibihari byose kandi wibuke ko Imana yabikuye mu busa, ndetse n’abantu akaba ari ko baremwe. 29Witinya uyu mwicanyi, ahubwo emera upfane ubutwari nk’abavandimwe bawe, kugira ngo igihe cy’imbabazi z’Imana nikigera, nzongere kukubona hamwe na bo.»
30Nyina yabaye akirangiza kuvuga, uwo musore atera hejuru, ati «Mbese mutegereje iki? Sinteze kumvira amabwiriza y’umwami, ahubwo numvira Amategeko abasekuruza bacu bahawe na Musa. 31Naho wowe wahimbye uburyo bwinshi bwo kwicisha urubozo Abahebureyi, ntuzarokoka ibiganza by’Imana. 32Twebweho turababara, tuzira ibicumuro byacu. 33Ni koko, Umutegetsi wacu, we Uriho, yaraturakariye by’akanya gato, araduhana aranadukosora, nyamara azongera yiyunge n’abagaragu be. 34Naho wowe utagira icyo wemera, ukarusha ubugome abantu bose, reka kwishyira ejuru nta mpamvu ngo wibeshye amizero kandi uriho ucyamurira ikiganza cyawe ku bagaragu bayo, 35kuko utari wahonoka urubanza rw’Imana ishobora byose kandi ikabona byose. 36Abavandimwe bacu aho bamariye kwihanganira ububabare buhita, ubu bari mu bugingo budashira bakesha Isezerano ry’Imana; naho wowe, ku bw’urubanza rw’Imana uzashikamirwa n’igihano gikwiranye n’ubwirasi bwawe. 37Jyewe, kimwe n’abavandimwe banjye, ntanze umubiri wanjye n’ubugingo bwanjye kubera ishyaka ndwanira Amategeko y’abasekuruza banjye, mbitewe no gutakambira Imana ngo izagirire ubuntu umuryango wacu kandi ngo igutere amakuba n’ibyorezo, bizatuma uhamya ko ari yo Mana yonyine. 38Ndasaba ngo nibura uburakari bw’Umushoborabyose buharurire kuri jye no ku bavandimwe banjye, kuko n’ubundi ari ngaha bwibasiye umuryango wacu.»
39Umwami arakazwa cyane n’icyo kinnyego gikabije, maze uwo na we si ukumubabaza, amugiriraho ubugome butambutse ubw’aba mbere. 40Nuko uwo musore apfa atihumanyije, afite ukwizera gushyitse muri Nyagasani. 41Hanyuma na nyina baramwica, aheruka abahungu be.
42Reka duhinire aha; ndabona ibi twavuze bihagije ku byerekeye kurya ku nyama z’ibitambo bibujijwe n’itotezwa ry’agakabyo.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in