YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 6

6
Umuco w’abanyamahanga winjizwa mu gihugu
(1 Mak 1.41–64)
1Hashize igihe gito, umwami yohereza umusaza w’i Atene guhatira Abayahudi guca ku Mategeko y’abasekuruza babo, no kubaho badakurikije Amategeko y’Imana; 2anabategeka guhumanya Ingoro y’i Yeruzalemu bayegurira Zewusi#6.2 Zewusi: ni yo mana isumba izindi z’Abagereki, kandi bavugaga ko ari yo zose zikomokaho (reba 1 Mak 1,54 n’igisobanuro cyaho). w’i Olimpiya, naho iyo ku musozi wa Garizimu ikegurirwa Zewusi Umurinzi w’abagenzi, nk’uko abaturage b’aho bari babisabye. 3Ibyo byago byababaje rubanda birenze urugero, ntibashobora kubyihanganira. 4Ingoro yari yuzuyemo ibiterashozi n’isindwe, bikururwa n’abanyamahanga binezeza hamwe n’abagore b’indaya, bagasambanira mu bibuga bitagatifu kandi bakahazana n’ibintu bizira. 5Urutambiro barugerekaho ibitambo byahumanye kandi binyuranyije n’Amategeko. 6Ntibabemereraga ndetse no guhimbaza isabato, guhimbaza iminsi mikuru y’abasekuruza, cyangwa se ngo ube wakwemerera ku mugaragaro ko uri Umuyahudi. 7Buri kwezi bajyanwaga ku gahato gutonora ku gitambo cyaturwaga ku munsi w’isabukuru y’ivuka ry’umwami, ndetse no ku minsi mikuru ya Diyoniziyo#6.7 Diyoniziyo: ni indi mana y’Abagereki bavugaga ko iha imizabibu kurumbuka, kuko na yo yikundiraga ka divayi. bagahatirwa kujyana n’abandi kumwubahiriza, batamirije imyishywa mu mutwe.
8Hashyirwaho itegekoteka, risabwe n’abantu b’i Putolemayida, rivuga ko bagenzereza batyo n’Abayahudi batuye mu migi y’Abagereki ihegereye, bakabahatira no kurya ku nyama z’ibitambo. 9Hashyirwaho n’itegeko ryo kwica abatazemera iyo migenzo y’Abagereki. Ibyo byose bikagaragaza amakuba akomeye yari yegereje.
10Bukeye, bazana abagore babiri bashinjwa ko bagenyesheje abana babo. Babazererana umugi wose imbere ya rubanda babaziritse ibibondo byabo ku ijosi, mbere y’uko bahananturwa hejuru y’inkike. 11Abandi na bo bari bateraniye mu buvumo bwari hafi aho, kugira ngo bahimbaze rwihishwa umunsi w’isabato. Ni ko kubaregera Filipo maze batwikirwa icyarimwe, birinda kwirwanaho na gato kubera icyubahiro bari bafitiye uwo munsi mutagatifu.
Umwanditsi w’igitabo asobanura impamvu y’iryo totezwa
12Ndasaba nkomeje abazasoma iki gitabo ko batazacika intege kubera ayo makuba, bakemera kandi ko ibyo bitotezo bitabereyeho kurimbura umuryango wacu, ahubwo byabereyeho kuwukosora. 13Kutareka abanyabyaha ngo babitindeho ahubwo kubibahanira bidatinze, ni ikimenyetso cy’ubuntu bukomeye. 14Ku yandi mahanga, Umutegetsi ategereza igihe kirekire kugira ngo azabahane ibyaha byabo bimaze kugwira, naho twebwe si uko yashatse kutugenzereza, 15ahubwo yahisemo kuduhana bidatinze n’ibyaha byacu bitararenga urugero. 16Bityo rero, nta bwo yigera atuvanaho imbabazi ze, n’ubwo umuryango we awuhanisha amakuba, ntiyigera awutererana. 17Byari ngombwa kubibutsa uko kuri; ubwo birangiye rero, reka twikomereze inkuru yacu.
Eleyazari ahorwa ukwemera
18Eleyazari, umwe mu bigishamategeko ba mbere, umuntu usheshe akanguhe, akagira n’uburanga butangaje, bamuhatira kurya inyama z’ingurube#6.18 inyama z’ingurube: amategeko ya Musa yamagana rwose kurya izo nyama (Lev 11,7; Ivug 14,8); kandi n’Abayahudi zabateraga ishozi (Iz 65,4; 66,3). bazimutamitse ku ngufu. 19Ariko we ahitamo gupfana ishema aho kubaho mu kimwaro, yijyana ku bwende bwe aho yagombaga gukubitirwa, 20abanje gucira ibyo bari bamutamitse, mbese abigenza ak’intwari zose zemera guhara amagara yazo, aho kurya ibyo biribwa bitemewe n’amategeko. 21Abari bashinzwe gutegura ibyo biryo bitemewe n’Amategeko, bamujyana ahiherereye kuko bari baziranye kuva kera, bamugira inama yo gutumiza inyama ku zo ataziraga kurya kandi ngo azitegurire ubwe, bize kuba nk’aho ariye inyama z’ibitambo nk’uko umwami yabitegetse. 22Nabigenza atyo araba arokotse urupfu, bamugirire neza, abikesheje ubucuti bari bafitanye kuva kera. 23Ariko Eleyazari afata icyemezo cya kigabo, gikwiranye koko n’igihe yari agezemo, n’ubukambwe bwe, n’imvi zaziye mu muruho, kiberanye kandi n’imigenzereze iboneye yari afitiye Amategeko y’Imana. Nuko kubera ibyo byose, abasubiza asaba ko bamwohereza bidatinze ikuzimu. 24Yungamo agira ati «Ntidukwiriye kuryarya n’iyi ngano yacu, hato abenshi mu rubyiruko batava aho bemera ko Eleyazari, umukambwe w’imyaka mirongo cyenda, yakiriye imigenzo y’abanyamahanga, 25maze na bo bikabaviramo kuyoba babitewe n’ubwo buryarya bwanjye, ngo aha ndarwana kuri iyo minsi mike nsigaje imbere. Mbikoze naba nkururiye ntyo ubwandure n’ikimwaro ubukambwe bwanjye! 26Byongeye kandi n’iyo narokoka iki gihano cy’abantu, nabaho cyangwa se napfa#6.26 nabaho cyangwa se napfa: uwo mukambwe Eleyazari arasa n’ushaka kuvuga ko aramutse ahakanye, yazabihanirwa byanze bikunze, haba mu gihe akiriho, cyangwa se amaze gupfa. Nta n’uwashidikanya kongeraho ko n’ubudahemuka bwe azabuhemberwa, ndetse na nyuma amaze gupfa. Iyo nyigisho yerekeye iby’igihembo cyangwa igihano bizatangwa nyuma y’urupfu, irarushaho kugaragara neza mu nkuru igiye gukurikira., sinazarokoka ikiganza cy’Umushoborabyose. 27Ni cyo gituma ubu ngubu ndamutse mpfanye ubutwari, naba mpesheje icyubahiro ubukambwe bwanjye, 28nkaba nsigiye urubyiruko urugero rukomeye rwo gupfa kigabo, ngapfa ku bwende bwanjye kandi mbikuye ku mutima, mbigiriye Amategeko yubahwa kandi matagatifu.»
Amaze kuvuga atyo, aragenda ajya aho yagombaga gukubitirwa. 29Abari bamushoreye, ya neza bari bamufitiye mbere ihinduka inabi kubera ayo magambo yari amaze kuvuga, ndetse bo ku bwabo bibwiraga ko ari ibisazi. 30Igihe rero agiye guca kubera inkoni zari zimaze kumurembya, avuga aganya ati «Nyagasani, uzi byose ku buryo butunganye, urabona neza ko nari nshoboye kurokoka uru rupfu, none ariko nkaba ntegeje umubiri wanjye ubu bubabare butavugwa bw’inkoni; nyamara mu mutima wanjye ndababarana ibyishimo kubera igitinyiro ngufitiye.»
31Nuko apfa atyo, urupfu rwe rusiga urugero rw’ubutwari n’urwibutso rw’imigenzo myiza, atari ku rubyiruko rwonyine, ahubwo ndetse no ku mbaga nyamwinshi y’Abayahudi.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in