YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 4

4
IV. UMUCO WA KIGEREKI WAMAMAZWA N’ITOTEZWA RYO KU NGOMA YA ANTIYOKUSI EPIFANI
Ububisha bwa Simoni
1Bukeye, Simoni wa wundi twavuze ko yagambaniye ububiko n’igihugu cyamubyaye, akomeza gusebya Oniyasi, avuga ko ari we warwanyije Heliyodori akaba ari we ntandaro y’ayo makuba. 2Nuko uwo muntu wagiriye neza umugi, akarwanira ishyaka abavandimwe be, kandi agaharanira amategeko, Simoni atinyuka kumwita umwanzi w’igihugu! 3Urwo rwango rukomeza gukura kugeza ubwo hagwa abantu benshi, bishwe n’abohejwe na Simoni. 4Oniyasi amaze kubona ukuntu ayo mahari arushaho gukabya, n’ukuntu Apoloniyusi mwene Menisiteyo, umutware wa Kelesiriya na Fenisiya, nta kindi yakoraga kitari ugukuririza ubugome bwa Simoni, 5ahera ko ajya ibwami, atajyanywe no kurega abenegihugu, ahubwo agamije icyagirira bose akamaro, nta n’umwe usigaye inyuma. 6Koko rero, yabonaga neza ko hatabayeho iteka ry’umwami, bitari bigishobotse na gato kubonera amahoro mu gihugu, kandi ko Simoni atajyaga kureka ubwo busazi bwe.
Yasoni, umuherezabitambo mukuru, yakira umuco w’Abagereki
(1 Mak 1.10–15)
7Selewukusi ngo amare gupfa na Antiyokusi, uwo bahimbye Epifani, amaze kumuzungura ku ngoma, Yasoni#4.7 Yasoni: Yasoni uwo yari murumuna wa Oniyasi, ariko akagira amatwara anyuranye rwose n’aya mukuru we: yashatse uburyo bwose yakura Oniyasi ku murimo we w’ubuherezabitambo bukuru ngo amusimbure, ndetse akoresha n’amayeri menshi ngo abigereho., umuvandimwe wa Oniyasi, akoresha amayeri, maze bamugira umuherezabitambo mukuru. 8Igihe abonanye n’umwami, amusezeranya kuzamuha amatalenta magana atatu na mirongo itandatu ya feza, n’andi mirongo inani azakurwa ahandi. 9Yiyemeza kandi no kwishyura andi matalenta ijana na mirongo itanu, niba umwami aramutse amwemereye kubakisha ikibuga cy’imikino no gushinga itorero ry’urubyiruko#4.9 itorero ry’urubyiruko: ryari nk’ishuri abasore bakoreragamo imyitozo y’ingororamubiri, kandi bakanaryigiramo ururimi rw’abagereki, hamwe n’idini n’umuco byabo., agakoresha n’ibarura ry’abashyigikiye Antiyokusi b’i Yeruzalemu. 10Umwami amaze kubyemera, Yasoni abaye agifata ubutegetsi ahita atoza bene wabo umuco w’Abagereki. 11Akuraho uburenganzira bwo gukurikiza umuco wabo bwite abami bari barahaye Abayahudi kubera ubucuti bari bafitanye, babikesheje Yohani, se wa Ewupolemi (ari na we uzoherezwa gushaka ubucuti no kugirana amasezerano n’Abanyaroma); mbese, Yasoni atsembaho imigenzo yemewe, atangira gukora ibikorwa binyuranyije n’Amategeko. 12Koko rero, yishimiye kubakisha ikibuga mu nsi y’Ikigo#4.12 mu nsi y’Ikigo: ni cya kigo kivugwa kenshi mu gitabo cya mbere cy’Abamakabe (reba 1 Mak 1,33 n’igisob.) cyubatswe ahirengeye mu mugi, akakijyanaho ab’ingenzi mu rubyiruko kugira ngo bahakorere imyitozo y’ingororamubiri. 13Bityo imigenzo y’Abagereki irakomera n’umuco w’abanyamahanga uriyongera, kubera ubugome burengeje urugero bw’uwo mubisha Yasoni, utari ukwiye kwitwa umuherezabitambo mukuru. 14Abaherezabitambo ubwabo ntibari bagifitiye ishyaka imirimo y’urutambiro, bahinyuraga Ingoro kandi bakirengagiza ibitambo. Ahubwo iyo bumvaga ikimenyetso cy’uko imikino itangiye, mu gihe abakinnyi bakigabagabana amavuta bayisiga, abaherezabitambo bo, bihutiraga gufata imyanya mu kibuga, kandi amategeko abyamaganira kure. 15Nta cyo bari bagikora cyahesha icyubahiro igihugu cyabo, ahubwo bagahitamo kwishimira kuruta byose ubwamamare bw’Abagereki! 16Ngiyo impamvu bakurijeho kumererwa nabi, maze n’abo bashakaga kwigana imibereho yabo no gusa na bo muri byose, babahindukira abanzi n’abishi. 17Nta we urenga ku mategeko y’Imana ngo bicire aho, ibihe bikurikiyeho ni cyo bigiye kutugaragariza.
18Muri iyo minsi, bakaba bagiriye i Tiri ibirori by’imikino yabaga buri myaka ine, n’umwami yaje kubyizihiza. 19Cya gipfamutima Yasoni cyohereza intumwa zihagarariye abashyigikiye Antiyokusi b’i Yeruzalemu, bajyana n’amadarakima magana atatu ya feza agenewe igitambo bazatura Herakelesi. Ariko abo bazijyanye basanga bidakwiye kuzigenera igitambo, ahubwo ko zakoreshwa indi mirimo. 20Nuko za feza zari zagenewe igitambo cya Herakelesi#4.20 Herakelisi: mu bigirwamana byinshi Abagereki bubahirizaga, icyitwa Herakelisi ni cyo bavugaga ko giha abantu kugira imbaraga., uko uwazohereje yari yabitegetse, abazijyanye bazikoreshereza mu kubajisha amato.
Antiyokusi Epifani yakiranwa impundu i Yeruzalemu
21Apoloniyusi, mwene Menesiteyo, yari yaroherejwe mu Misiri mu birori by’ubukwe bw’umwami Filometori. Antiyokusi ngo amenye ko Filometori arwanya imigenzereze ye, yihutira kwirwanaho; ni cyo cyamuzanye i Yope, yahava akajya i Yeruzalemu. 22Yasoni n’abatuye umugi bamwakirana icyubahiro gihanitse, bawumwinjizamo bacanye amatara kandi bavuza n’impundu#4.22 bavuza impundu: abaturage b’i Yeruzalemu bakiriye neza umwami Antiyokusi IV Epifani (175–164 mb. K.), kuko yari ataratangira gutoteza Abayahudi, abahatira guhemukira idini ry’abasekuruza babo.. Ibyo birangiye, ajyana n’ingabo ze baca ingando muri Fenisiya.
Menelasi aba umuherezabitambo mukuru
23Hashize imyaka itatu, Yasoni yohereza Menelasi umuvandimwe wa Simoni, wa wundi twigeze kuvuga haruguru#4.23 kuvuga haruguru: reba 3,4; 4,1–6., ngo ashyire umwami za feza kandi anakemure ibibazo byihutirwaga. 24Menelasi amaze kwiyereka umwami, bakanashyikirana nk’umuntu ukomeye, yihesha atyo ubuherezabitambo bukuru, asezeranya umwami kuzamuha amatalenta magana atatu ya feza arenga ku yo Yasoni yari yarasezeranye. 25Hanyuma agarukana inzandiko z’umwami zibyerekeyeho, ariko nta na kimwe aranganwa gikwiye umuherezabitambo mukuru, ahubwo aza yabishe yabaye umugome, yariye karungu nk’igikoko cyo mu ishyamba. 26Naho Yasoni wari wanyagishije umuvandimwe we bwite, na we anyagishwa atyo n’undi, ahungira muri Amanitidi#4.26 muri Amanitidi: ni akarere ko mu burasirazuba bwa Yorudani, ahakikije umugi wa Amani (kera bitaga Raba‐Hamoni).. 27Menelasi na we yari afite ubutegetsi, ariko za feza yari yarasezeranyije umwami, ntiyagira n’imwe amuha. 28Nyamara, Sositarati wategekaga Ikigo cyari ahirengeye mu mugi, yahoraga azimwishyuza kuko ari we wasoreshaga, biza kugeza ubwo umwami abatumiza bombi. 29Menelasi ashyiraho Lisimaki, ngo abe amusigariyeho mu mirimo y’ubuherezabitambo, naho Sositarati asigaho Karatesi, wari umutware w’Abanyashipure, ngo abe amutegekera.
Urupfu rwa Oniyasi
30Icyo gihe, abaturage b’i Tarisi n’ab’i Malosi baza kwivumbagatanya, kubera ko imigi yabo yari yaragabiwe Antiyokisa, wari inshoreke y’umwami. 31Umwami rero ahaguruka bwangu ajya gutunganya icyo kibazo, ni ko gushyiraho Andoroniko, umwe mu banyacyubahiro bakomeye, ngo abe amusigariyeho. 32Naho Menelasi aba abonye akanya kamutunganiye, ahita yiba bimwe mu bikoresho bya zahabu byo mu Ngoro, abiha Andoroniko ho amaturo, ibindi abigurishiriza i Tiri no mu migi ihegereye. 33Oniyasi#4.33 Oniyasi amaze kubimenya: Oniyasi yamaze kuvanwa ku buherezabitambo bukuru ahungira i Antiyokiya, nyamara ariko yari acyubashywe cyane. Ni na cyo cyatumye acyaha Menelasi, ariko kubera gutinya ko yazamwihimura, Oniyasi uwo ahungira mu ngoro y’ikigirwamana cy’abanyamahanga, kuko yari azi ko nta we uzahamutera. Yego iyo mana yabo ntiyayemeraga, gusa yari yizeye ko iyo ngoro nta n’umwe upfa kuyivogera. amaze kubimenya by’imvaho arabimutonganyiriza, ariko abanje guhungira mu ngoro itavogerwa y’i Dafune, hafi ya Antiyokiya. 34Kubera ibyo, Menelasi yihererana Andoroniko amuhatira kwica Oniyasi. Andoroniko ni ko kuza kureba Oniyasi, aramuhumuriza ariko amuryarya, amuhereza ikiganza cy’iburyo ageretseho n’indahiro. Nguko uko Andoroniko yemeje Oniyasi kuva mu buhungiro bwe, n’ubwo yari ataramwizera rwose. Nuko ahita amutsinda aho, atitaye na busa ku butabera. 35Kubera iyo mpamvu rero, si Abayahudi bonyine, ahubwo ndetse n’abantu benshi b’abanyamahanga barababara cyane, bashavuzwa n’uwo muntu upfuye azize akarengane.
36Igihe umwami atahutse avuye mu turere two muri Silisiya, Abayahudi bo mu murwa mukuru n’Abagereki bari bafatanyije kwanga akarengane, baza kumubaza ibya Oniyasi wishwe binyuranyije n’amategeko. 37Antiyokusi biramubabaza cyane, asesa amarira kubera agahinda agize, yibutse ubwitonzi n’imico myiza bya nyakwigendera. 38Ibyo bimutera uburakari bwinshi, ahera ko yambura Andoroniko igishura cy’umuhemba, amushwanyurizaho n’imyambaro; amaze kumuzererana umugi wose, amwicira aho na we yari yakoreye amarorerwa kuri Oniyasi. Nyagasani amuha atyo igihano akwiriye.
Lisimaki agwa mu nkomati
39Nuko rero, mu mugi hakomeza kwiganza ubujura bw’ibintu bitagatifu, byibwaga na Lisimaki abyumvikanyeho na Menelasi. Bimaze gusakara hanze, rubanda ruhagurukana Lisimaki, ariko ibikoresho byinshi bya zahabu byari byaramaze gukwiragizwa hose. 40Lisimaki abonye ko rubanda bamuhagurukiye basabwe n’uburakari, aha intwaro abantu bagera ku bihumbi bitatu, arabohereza ngo barwanye rubanda, bayobowe n’uwitwa Oranosi, akaba umugabo ukuze, warangwaga n’ubusazi bwiyongeraga uko imyaka ihise.
41Bamaze kumenya ko ibyo bitero bigabwe na Lisimaki, bamwe batora amabuye, abandi bafata amahiri, abandi ndetse bayora ivu ryari aho ngaho, maze babirohera bose icyarimwe ku bantu ba Lisimaki. 42Bakomeretsa benshi muri bo ndetse bamwe barapfa, abasigaye barahunga; naho Lisimaki, wa mujura w’ibintu bitagatifu, bamwicira hafi y’ububiko bw’Ingoro.
Menelasi atanga ruswa agatsinda
43Nuko na Menelasi atangira gushinjwa kubera ibyabaye. 44Igihe umwami yari yaje i Tiri, abantu batatu boherejwe n’inama nkuru bamuregera urukiko. 45Menelasi abonye ko ari buze gutsindwa, asezeranya Putolemeyi mwene Dorimene kuzamuha feza nyinshi, kugira ngo amuhakirwe ku mwami. 46Nuko Putolemeyi ajyana umwami mu nsi y’ibaraza nk’abagiye gufata amafu, amuhindura ibitekerezo. 47Nuko Menelasi wari wakoze ayo mahano yose, umwami amusezerera abaye umwere w’ibyo aregwa, naho ba banyabyago bari kugirirwa imbabazi ndetse n’urukiko rw’Abashiti#4.47 urukiko rw’Abashiti: urubanza rw’abo bantu batatu boherejwe n’inama y’Abayahudi rurumvikana rwose, ku buryo n’Abashiti ubwabo, bazwiho kuba abagome batagira impuhwe, bari kubarenganura! Ariko uwo mwami azabacira urw’akarengane, Abayahudi bose bamenyereho ko basuzuguritse, bacirwa urwo gupfa. 48Abari bahagurukiye kurengera umugi, rubanda n’ibikoresho bitagatifu, baba ari bo bahanwa kuri ubwo buryo bw’akarengane. 49Icyakora, Abanyatiri babibonye na bo bababajwe n’ubwo bugiranabi bugeze aho, bituma babahambana umutima mwiza. 50Naho Menelasi, abikesheje irari ry’abakomeye, akomeza ubutegetsi bwe, agumya gukuza ubugome no kuba umwanzi gica w’abo basangiye igihugu.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in